Uruganda “Huye Mountain coffee” rwagabiye abahinzi barugemurira kawa

Uruganda “Huye Mountain Coffee” rutunganya Kawa rwagabiye abahinzi baruzanira Kawa, inka, ibikoresho ndetse n’agahimbazamusyi k’amafaranga, mu rwego rwo gusangiza abahinzi ba kawa ku nyungu babonye mu ikawa babaguriye bakayitunganya hanyuma bakayijyana ku isoko mpuzamahanga.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Maraba kuwa 27/11/2014, cyaranzwe no guha abahinzi ba kawa ibihembo haherewe ku ngano y’ikawa bazanye ku ruganda. Abahinzi 10 ba mbere bazanye kawa nyinshi kurusha abandi bagabiwe inka, 25 bakurikiraho bagabirwa ihene, 25 bandi bahabwa amapompo yo gutera umuti kuri kawa.

Abandi 25 bahawe amaradiyo, ababakurikira 25 bahabwa amasuka. Abasigaye bose, dore ko Huye Mountain Coffee ubu ikorana n’abahinzi bagera ku 1500, bahawe agahimbazamusyi k’amafaranga icumi ku kilo bazaniye uru ruganda.

Abahinzi 10 bagemuye Kawa nyinshi kurusha abandi bagabiwe inka.
Abahinzi 10 bagemuye Kawa nyinshi kurusha abandi bagabiwe inka.

David Rubanzangabo, nyiri uru ruganda rwa “Huye Mountain Coffee” yagize ati “baba abo twahembye, baba n’abatabashije kubona ibihembo binini, buri wese atahanye agahimbazamusyi kangana n’icumi kuri buri kilo yatuzaniye. Ibi ni mu rwego rwo kubashishikariza kuzajya batuzanira ikawa nyinshi ubutaha”.

Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku miryango 79 irimo abantu 451 ku bahinzi ba kawa batishoboye. Icyakora mu kuzitanga ho ngo ntibahereye ku bazanye ikawa nyinshi, ahubwo bashingiye kuko batishoboye.

Rubanzangabo avuga ko iki gikorwa kigamije gushishikariza abahinzi kujya babagemurira Kawa nyinshi.
Rubanzangabo avuga ko iki gikorwa kigamije gushishikariza abahinzi kujya babagemurira Kawa nyinshi.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa byo kongera umusaruro mu kigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), Corneille Ntakirutimana yavuze ko ibyo bakoze biri muri gahunda yatangiwe na NAEB y’uko abafite inganda za kawa bazajya bakorana n’abahinzi bayo bo mu gace bakoreramo.

Ibi ngo bizatuma abanyenganda bazajya bafatanya n’abahinzi kwita kuri kawa kuva iri mu murima kugeza igeze mu ruganda, dore ko ngo uburyohe bwa kawa buturuka mu buryo yitaweho kuva ikiri mu murima.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, yavuze ko iki gikorwa cyo gusangiza abahinzi ku musaruro wavuye mu byo bejeje ntako gisa, inganda zose ziramutse zibikoze bikaba byakemura ibibazo byinshi.

Yakomeje agira ati “Mu karere ka Huye hari inganda zitunganya kawa 16, ariko nta na rumwe rurakora nk’ibi Huye Mountain Coffee ikora. Nyamara buri ruganda rugabiye inka 10 abaturage zaba zibaye 160, ihene zikaba zirenga 300... Icyo gihe ikibazo cy’ifumbire y’imborera yo gushyira mu makawa yabo cyaba kigenda gikemuka”.

Minisitiri Mukabaramba yasabye ko abahinzi bafashwa gutera imbere ubutaha bakajya babasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Minisitiri Mukabaramba yasabye ko abahinzi bafashwa gutera imbere ubutaha bakajya babasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Hon. Dr. Alvera Mukabaramba na we wifatanyije n’abahinzi b’ikawa muri iki gikorwa, we yashishikarije uruganda kuzagira icyo rwongera ku mafaranga ruha abaturage igihe bagura kawa, bityo ubutaha bakazajya babasha kwikenura.

Ibihembo byahawe abahinzi hamwe n’amafaranga y’agahimbazamusyi bahawe biturutse ku mubare w’ibiro bazanye ku ruganda, byose hamwe ngo byatwaye miriyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda. Iki gikorwa cyo gusangiza abahinzi ku musaruro bagezeho “ari bo bawukesha”, ni ubwa kabiri Huye Mountain Coffee bagikoze.

Mu mwaka ushize na bwo bari batanze inka 10 ndetse n’ihene 50, hamwe n’ibikoresho byo kwita kuri Kawa; amapompo n’inkero 50, hamwe n’agahimbazamusyi k’amafaranga 10 kuri buri kilo abahinzi bazanye. Barateganya kandi ko iki gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka.

Uruganda Huye Mountain Coffee ruhereye mu Kagari ka Sovu, Umurenge wa Huye. Rukorana cyane n’abahinzi ba kawa batuye hafi yarwo bo mu Mirenge ya Huye, Maraba, Mbazi, Simbi na Kigoma.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gusangiza aba bahinzi inyungu babonye usanga ari byiza kuko bituma bahakura imyimvire yo kuzakora neza ubutaha maze bagaharanira kwesa imihigo , ikawa y’u Rwanda ikomeje kuba nyambere mu mahanga

rudahangarwa yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka