Umushinga Karongi Tea Project usigiye abahinzi iterambere rifatika

Mu myaka 5 umushinga wo guhinga icyayi ukorana n’imirenge 7 y’akarere ka Karongi umaze ukorana n’abahinzi b’icyayi, umaze kubagezaho ibikorwa byinshi byo kwiteza imbere, ku buryo bemeza ko umushinga nurangira bazakomeza gutera imbere nta nkomyi.

Bimwe mu bikorwa umushinga wagejejeho abaturage harimo kuba warashyizeho SACCO y’abakozi ba Karongi Tea Project iha imyaka abaturage, igatanga n’inguzanyo ku banyamuryango bayo ku buryo nta we ugira ikibazo cyo kubura ibiribwa cyangwa kwishyura ubwishingizi mu kwibuza.

Urugero ni SACCO y’umurenge wa Mutuntu avuga ko yinjiza amafaranga miliyoni enye buri kwezi; nk’uko bitangazwa na Kayumba Jean Damascene ushinzwe abakozi muri Karongi Tea Project.

Uwo mushinga ufite abakozi 2100 bahembwa miliyoni 35 buri kwezi. Hari n’ibindi bikorwa bigendanye n’ibikorwa remezo birimo imihanda ndetse n’uruganda rw’icyayi rugiye kuzura.

Karongi Tea Project ikorana na koperative y’abahinzi b’icyayi yitwa KATECOGRO ifite abanyamuryango 2850 bafite imirima y’icyayi ifite ubuso bwa higitari 1250.

Kayiranga Rugira Fiston (uhagaze), ashinzwe imirima y'icyayi mu mushinga Karongi Tea Project.
Kayiranga Rugira Fiston (uhagaze), ashinzwe imirima y’icyayi mu mushinga Karongi Tea Project.

Ukwitegetse Mathias, perezida wa koperative KATECOGRO, avuga ko nubwo umushinga usigaje igihe gito ukarangira, uzaba ubasigiye umusingi ukomeye cyane ku buryo batazasubira inyuma.

Kayiranga Rugira Fiston ushinzwe gukurikirana imirima y’icyayi muri uwo mushinga umaze imyaka 5 isaga avuga ko ari umushinga urimo ibice bibiri: harimo imirima ya Leta iba yegereye uruganda igizwe na hegitari 466, hakaba ikindi cyayi cy’abaturage kingana na hegitari 1255.

Karongi Tea Project yatangiye muri 2007, igomba kumara imyaka 6. Mu myaka isaga 5 bamaze, intego bari bafite barayikozaho imitwe y’intoki, cyane ko mu byo bari biyemeje harimo kubaka uruganda rw’icyayi rusigaje iminsi mike rugatangira mu murenge wa Gasenyi.

Amamashini yamaze kujya mu myanya wayo, amacumbi nayo yaruzuye. Imirimo y’uruganda kandi yazanye n’amashanyarazi yamaze no kugera ku baturage batari bake abandi nabo bafite icyizere cyo kuzayabona.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka