Ubukene n’imyumvire bituma gukoresha inyongeramusaruro bitagerwaho neza

Abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rubavu bavuga ko ikibazo cy’ubuhinzi n’imyumvire bibangamira gahunda yo gukoresha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure.

Babitangarije mu mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bushinzwe ubuhinzi mu karere, abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’abacuruza inyongeramusaruro, kuwa kane tariki 21 Mutarama 2016.

Harerimana Emmanuel (ibumoso) umukozi w'akarere aganira n'abashinzwe ubuhinzi.
Harerimana Emmanuel (ibumoso) umukozi w’akarere aganira n’abashinzwe ubuhinzi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi mu Karere Harerimana Emmanuel Blaise, yavuze ko imwe mu mgogamizi ibakomereye bafite ari imyumvire kubakoresha inyongeramusaruro, kuko abaturage batitabira kuyikoresha kandi Leta igira ubufasha ibagenera.

Yagize ati “Mu gihembwe cy’ihinga cya 2015 A, ikoreshwa ry’ inyongeramusaruro (ifumbire mvaruganda) n’imbuto z’ indobanure mu karere ka Rubavu twari ku kigero cya 42% kuri ubu byarazamutse bigera kuri 56,2% mu gihembwe cy’ihinga cya 2016 A.

Bamwe mubakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Rubavu.
Bamwe mubakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Rubavu.

Gusa twifuza kuzamuka tukaharenga kuko uko umuturage akoresheje inyongeramusaruro n’umusaruro wiyongera, gusa imbogamizi dufite n’imyumfire kuko batarabyumva neza.”

Harerimana yakomeje avuga ko abashinzwe ubuhinzi mu karere ka Rubavu bifuza gutangira igihembwe cy’ihinga 2016 B bakora ubukangurambaga ku bahinzi mu gukoresha inyongeramusaruro.

Yavuze ko bashaka kubabwirwa ko uretse ibihingwa nk’ibigori, ibirayi n’ibishyimbo hakoreshwa inyongeramusaruro hari n’ahandi bagomba kuikoresha nko mu buhinzi bw’imboga n’urutoki.

Uburyo bwo gushishikariza abaturage kwitabira gukoresha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanuro zatanzwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhunzi (RAB) ni ukugaragaza impinduka mu kongera umusaruro kuhakoreshejwe neza inyongeramusaruro n’imbuto, hamwe no guhemba abahinzi ntangarugero.

Mu karere ka Rubavu mu kwezi Gashyantare 2016, hateganyijwe guhemba abahinzi bitwaye neza mu karere, mu mirenga n’utugari kurusha abandi.

Hagendewe ku mibare y’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku bigori mu mirenge, Bugeshi 69%, Busasamana 45%, Cyanzarwe 30, Kanama 22%Kanzenze 36%Mudende 67%, Nyakiriba 17%, Nyamyumba 19%, Nyundo 16%naho Rubavu 9%.

Henshi abaturage bakaba badakoresha inyongeramusaruro bitwaje ko ubutaka bwabo bukihagije, nyamara ngo bakoresheje inyongeramusaruro umusaruro wakiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka