Ibi abishingira ko mu myaka 12 ishize yari atunzwe no guhingira abandi none aho yatangiriye kwita ku buhinzi nk’umwuga akaba amaze gutera intambwe nini agana iterambere.
Mukampore atuye mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Tare, Umudugudu wa Kigwene. N’ubwo ari umuhinzi, muhuriye mu nzira ntiwabyemera kuko ntaho ataniye n’abantu bakora akazi bahemberwa na Leta. Ni umubyeyi ukeye, wiyambika neza. Nyamara yivugira ko mu myaka 12 ishize yari umukene cyane wari utunzwe no guhingira abandi.
Agira ati « Mfite imyaka 42. Nize amashuri umunani abanza gusa. Ku myaka 30 nari umukene uhingiririza, utunzwe no guhingira abandi. Nta murima twagiraga, twabaga mu nzu ntatinya kuvuga ko ari nyakatsi, kuko n’ubwo itari isakaje ibyatsi, ntabwo yari ishamaje. Gutera intambwe mva mu bukene mbikesha amahugurwa y’urugaga imbaraga nigiyemo uko bahinga mu buryo bw’umwuga».
Amahugurwa y’urugaga imbaraga ngo ni na yo yahuriyemo mu w’2007 n’umugabo witwa Leopold Mukiga wo mu Murenge wa Ntyazo, wamusabye kumufasha mu buhinzi bw‘ibitunguru.
Uyu mugabo ngo yanamubereye imfura cyane kuko bejeje ibitunguru byuzuye fuso bakabikuramo amafaranga arenga ibihumbi 800, ni uko ntayikubire akamuhamo ½ cyayo, ni ukuvuga ibihumbi 400.
Aya mafaranga rero ngo we n’umugabo we bayahereyeho bakodesha imirima yo guhinga nyuma y’aho batangira kwigurira iyabo none ubu bafite amahegitari n’amahegitari.
Mu buhinzi bwabo kandi bifashisha ifumbire mvaruganda iza mu buryo busukika bita DI grow, ikaba ituma babasha kweza umuceri mwinshi.
Viviane agira ati « Dufite pariseri eshatu za are 25 imwe, ariko kubera iriya fumbire yose hamwe tuyezamo toni y’umuceri. Urebye ntitujya tugira umusaruro uri munsi ya toni ».
Aho batangiriye kwifashisha iyi fumbire ngo beza n’ibishyimbo cyane. Ati « Nko kuri buriya butaka wabonye, kimwe n’ubundi utabonye, twezagaho imifuka itanu… itandatu y’ibishyimbo. Hari n’igihe twigeze kuheza imifuka 8, abantu bavuga ko twejeje cyane, kandi urebye byari ugutoragura kubera ko ari hanini».
Akomeza agira ati « ariko ubu nzahakura toni ebyiri, ndetse urebye zinarenga kubera iriya DI grow».
Uretse umuceri n’ibishyimbo, bahinga n’indi myaka cyane cyane ibitunguru. Ibi byose bibaha amafaranga atari makeya.
Mukampore ati «urumva rero nejeje toni ebyiri z’ibishyimbo, nkeza toni y’umuceri, rwose sinabura kuvuga ko nta mukire unduta. Nguhaye nk’urugero njya mva nka hano nkajya nko mu Murenge wa Mukura cyangwa mu kandi karere, abo mpaye ikiganiro cy’uko ndi umuhinzi ugasanga bandyanirana inzara ngo ariko sha uriya mugore arabeshya… urabona uriya muntu ahinga?»
Akomeza agira ati «kandi nkubwijije ukuri, njye nigiramo mu guhinga, ni wo mwuga wanjye, mfite n’abakozi batanu batandatu, nkabahingisha mpaka ikungira rirangiye. … Umwuga w ‘ubuhinzi ushobora kugukiza, uramutse uwemera».
Agira ati « njya ngerageza kubwira abantu nti iyo umuntu agukubise urushyi, akagukubita ikofe, ibyo ari byo byose uramusubiza cyangwa ukirwanaho. Buriya n’ubukene rero ni uko, ntabwo bwagukubita ngo uhindukize umusaya ngo kubita n’aha. Ni ngombwa ngo nawe utangire urwane n’ubwo bukene byanze bikunze. Nimurwana rero hazavamo kunesha cyangwa gutsindwa. Ariko icyo uzarwanirira mbere ni ukubunesha. Kwirirwa wicaye nta gaciro na mba ».
Yihereyeho rero, Mukampore avuga ko ubukene ari umwanzi umuntu akwiye kurwanya yivuye inyuma mu buryo bwose kuko nta gaciro k’umukene.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona iyi nkuru ivanga ubuhinzi bw’ibitunguru n’ibishyimbo. Niko mwabishatse cyangwa se ni ukwibeshya? Byaba byiza habonetse iy’ubuhinzi bw’ibitunguru ukwayo n’iy’ubuhinzi bw’ibishyimbo ukwayo. Murakoze
ubuhinzi bukozwe neza se wagize ngo ubukora yakenera akandi kazi, uyumubyeyi ahubwo ni urugero abandi twese twakwigiraho maze tukihaza muri byose tubikesha ubuhinzi