Turashaka ko umuturage yishimira ibyo yakoze – Tony Nsanganira

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 31 Werurwe 2015, Umunyamabanga wa Leta muri Minsiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi , Tony Nsanganira , yasabye abahinzi kudaha urwaho ababagurira umusaruro ku giciro gito.

Ibi ngo bituma umuhinzi atishimira akazi akora ngo arusheho kugashyiramo ingufu zose.

Minisitiri Tony Nsanganira ngo yashimye imikorere y'uruganda rw'icyayi rwa Kirambo.
Minisitiri Tony Nsanganira ngo yashimye imikorere y’uruganda rw’icyayi rwa Kirambo.

Yavuze ko ubuyobozi burimo kunoza uburyo umuturage yajya abona amasoko y’umusaruro we kandi akagurirwa ku giciro gishimishije ,asaba abahinzi kutemera gutanga umusaruro wabo uko biboneye ku babahenda.

Tony Nsanganira yasabye kandi abahinzi kwegera ubuyobozi mu gihe bagize umusaruro mwinshi bagakorana n’abakeneye umusaruro wabo bakabahera ku giciro kinoze.

Kuba hari aho abaturage bapfukiranwa n’abafite amafaranga bakabahombya ku myaka yabo, yavuze ko ari ikibazo kizwi kandi ko hari gukorwa ibishoboka kugira ibibazo nk’ibyo bishire.

Agira ati “Turi gushyiramo imbaraga kugira ngo bizagende binoga tuzafatanya na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda umuturage abone isoko ry’umusaruro we, amasoko atandukanye burya aba hari, ariko tugomba kumvisha abaturage bacu ko batagomba gutanga umusaruro wabo ku giciro gito, gusa turacyanoza gahunda neza”.

Yakomeje avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose hakaboneka amakuru y’ibigo bikeneye umusaruro w’abaturage bityo bagakorana n’abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo umusaruro w’abaturage ujye uhorana agaciro bishimire inyungu bakura mu byo bakora.

Avuga kandi ko bashyize imbere kongera umusaruro bityo ibibazo byagaragaye mu buhinzi birimo indwara zaje mu myaka imwe n’imwe zivurwe ndetse n’umusaruro ukeneye kongererwa agaciro bikorwe kugira ngo umuhinzi akomeze kubyungukiramo.

Agira ati “Ubuhinzi bwifashe neza muri aka karere ariko tugiye gukora ubuvugizi umusaruro ukomeze kongererwa agaciro ndetse n’indwara zagaragaye mu myaka imwe n’imwe zibe zavanwaho birasaba ubuvugizi buhoraho”.

Muri uru ruzinduko , Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yasuye uruganda rwa kijyambere rutunganya kawa aho bita mu Kirambo ndetse atambagizwa ubuhinzi bw’igihingwa kiri gitezwa imbere cya Macadamiya aho bita ku i Shara.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubu buryo abahinzi bagomba kwishimira umusaruro wabo bakanga abashaka kubagurira umusaruro bokesha imyaka nkuko babikanguriwe na state minister

rwagasore yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka