Rwamagana: 2021-2022 buri kagari kazaba kifitiye ubuhumbikiro bw’ibiti

Umukozi w’Akarere ka Rwamagana uyobora ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere Dr. Nitanga Jean de Dieu, avuga ko umwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro bw’ibiti, kugira ngo byorohereze abaturage kubibona hafi kandi ku giciro gito ndetse binafashe bamwe kubona akazi.

Abaturage bavuga ko ibiti bihenze ku buryo atari buri wese wakigondera
Abaturage bavuga ko ibiti bihenze ku buryo atari buri wese wakigondera

Yabitangaje ku wa 21 Ugushyingo 2020, ubwo mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruhunda Umurenge wa Gishari, hakorwaga umuganda wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 20, abaturage bakagaragaza ko kubibona bibahenda bitajyanye n’ubushobozi bwabo.

Sibomana Wellars umuturage wo mu Mudugudu wa Nyarukombe mu Kagari ka Ruhunda Umurenge wa Gishari, avuga ko bazi akamaro k’ibiti ariko nanone ngo kubibona ari ingume cyane ko bisaba kujya kubishaka mu buhumbikiro.

Avuga ko amafaranga 50 agurwa urugemwe rumwe rw’igiti ari menshi ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage.

Yifuza ko bakwegerezwa ibiti ku bwinshi ariko by’umwihariko hakibandwa ku by’imbuto kandi byera vuba.

Ati “Kubona ibiti ni ukujya kubishaka mu buhumbikiro, igiti kimwe ni amafaranga 50 kandi si buri wese wayigondera bitewe n’umubare ashaka. Bishoboka babiduha ku buntu ariko bakibanda ku by’imbuto kandi na byo byera vuba kuko ibyo tubona ni ibikurira igihe kirekire”.

Nitanga Jean de Dieu (ibumoso) avuga ko umwaka wa 2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro bw'ibiti hakazibandwa ku by'imbuto abaturage baenera cyane
Nitanga Jean de Dieu (ibumoso) avuga ko umwaka wa 2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro bw’ibiti hakazibandwa ku by’imbuto abaturage baenera cyane

Umukozi w’Akarere ka Rwamagana uyobora ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere Dr. Nitanga Jean de Dieu, avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022 ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije ndetse na Tubura, hazashyirwa ubuhumbikiro bw’ibiti kuri buri kagari.

Avuga ko bizorohereza abaturage kubona ibiti byo gutera byaba ibivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto hafi kandi bamwe babonemo akazi.

Agira ati “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu, 2021/2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro, abaturage bazabona akazi batunge imiryango yabo mu buryo bwa Himo, babone ibiti hafi yabo kandi hazibandwa ku biti by’imbuto bifuza cyane”.

Umukozi wa Tubura ushinzwe ishami ry’ibiti Gisa Jean Paul, avuga ko mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku muhigo w’ibiti bitatu by’imbuto ku muryango, uyu mwaka hamaze gutangwa ibiti bya avoka zera vuba z’ubwoko bwoherezwa mu mahanga ibihumbi 60.

Avuga kandi ko uyu mwaka hateguwe ingemwe z’ibiti miliyoni zisaga 15 mu turere 23 bakorana na two.

Avuga ko kugira ngo ibiti biterwa bikure neza kandi n’abaturage babishishikarire ndetse binaboneke ku giciro kibereye buri wese bagiye kubegereza ubuhumbikiro bwabyo.

Umuganda wo gutera ibiti bivangwa n'imyaka witabiriwe n'abaturage ba Ruhunda ingeri zose n'abagore barimo
Umuganda wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka witabiriwe n’abaturage ba Ruhunda ingeri zose n’abagore barimo

Ati “Ubu twateguye ingemwe zirimo guterwa ariko turifuza ko byegerezwa abaturage mu tugari, igiciro kizagabanuka cyane buri wese ku buryo wakigondera. Ikindi iyo bitewe aho byateguriwe byera neza kuko biba byaramenyereye icyo kirere”.

Ubuso bungana na hegitari 1,446 mu Karere ka Rwamagana ni bwo buzaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka uyu mwaka, ndetse ubu ngo bakaba bageze kuri 60% kandi uku kwezi k’Ugushyingo kukazarangira ubuso bwose bwamaze guterwa.

Hazaterwa ibiti bya gereveriya na sederera byose bivamo imbaho ndetse na sena ivamo ibiryo by’amatungo, ndetse ikongera azote mu butaka ku buryo buhorana imwimerere wabwo.

Ibi ngo bigamije ko mu mwaka wa 2024 nibura 30% by’ubuso bwose bw’igihugu buzaba buteyeho ibiti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzadushakire n’ingemwe za pomme zirahenze pe,uru buto1 ku isoko Ni RWF500???!!! MURAKOZE🤗

Bihoyiki Mathew yanditse ku itariki ya: 28-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka