Rutsiro: Haratekerezwa uburyo ibigori byasimbuzwa ibirayi kubera ko ibigori bitinda kwera

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bumaze iminsi buganira n’abaturage bo mu bice bimwe na bimwe by’imisozi miremire kuri gahunda ishobora kuzashyirwa mu bikorwa mu minsi iri imbere ijyanye no gusimbuza ibigori ibirayi kuko hamwe na hamwe ibigori bimara igihe kirekire mu mirima bigatinda kwera bitewe n’ubukonje.

Ubusanzwe akarere ka Rutsiro kagizwe n’ibice bibiri bifite imiterere itandukanye. Hari igice giherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu gifite ubutaka bushyuha kandi bwera cyane. Hari n’ikindi gice cy’imisozi miremire gikonja kandi kigakunda guhingwamo ibigori, ibirayi, icyayi n’ishyamba kubera ko indi myaka yo idakunda kuhaba.

Muri icyo gice cy’imisozi miremire hakunze kuboneka ikibazo mu buhinzi bw’ibigori kubera ko bamara amezi umunani cyangwa icyenda nta kindi bakora bategereje ko byera, mu gihe ahandi hashyuha ibigori byerera amezi ari hagati y’atatu n’ane. Ngo babihinga mu kwa gatanu n’ukwa gatandatu bikazasarurwa mu kwa mbere k’umwaka ukurikiyeho, ugasanga ari yo mpamvu ababihinze bagira umuco wo kuvangamo indi myaka kugira ngo bazabone ikibatunga mu gihe bya bigori bitarera.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, amaze iminsi agenderera abaturage bo mu mirenge ya Manihira na Rusebeya ndetse n’ibice bimwe na bimwe by’imirenge ya Murunda na Mukura bizwiho gukonja cyane, akaganira na bo akabereka ko harimo igihombo kuko igihe bamara bategereje ko ibigori byera bashoboraga kuba bahinze ibirayi inshuro ebyiri kubera ko ibirayi byo byerera igihe gito kandi bikagira n’amafaranga.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yeretse abaturage ko igihe bamara bategereje ko ibigori byera baba bahinzemo ibirayi inshuro ebyiri kandi bakavanamo amafaranga menshi.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yeretse abaturage ko igihe bamara bategereje ko ibigori byera baba bahinzemo ibirayi inshuro ebyiri kandi bakavanamo amafaranga menshi.

Byukusenge avuga ko Akarere ka Rutsiro kari kuganira na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kugira ngo barebere hamwe uburyo bashobora kwibanda ku buhinzi bw’ibirayi muri icyo gice cy’imisozi miremire. Ngo hazashakwa imbuto nziza y’ibirayi y’indobanure ku buryo nyuma ya buri mezi ane imodoka zizajya ziza zigapakira ibirayi zigasigira abaturage amafaranga.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko bagitsimbaraye ku bigori, bakagaragaza impungenge z’uko mu gihe ibigori byaramuka bivanyweho batazabona ikigori cyo kotsa, igikoma cyangwa se n’umutsima w’ibigori, ariko umuyobozi w’akarere yabamaze impungenge abasaba guhindura imyumvire.

Yababwiye ko nibahinga ibirayi bakabona amafaranga bazabasha kugura icyo bifuza cyose. Yatanze urugero, ababaza abariye ku muceri asanga hafi ya bose barawuriyeho nyamara muri ibyo bice ntawo bahinga.

Byukusenge ati “ imyumvire yacu ishaje ya ba sogokuru na ba sogokuruza iduhoza mu bukene kubera ko tudashaka guhindura ntitunabare. Ni ukuvuga ko niba wa murima uwusaruramo ibirayi mu mezi ane bakaguha ibihumbi 200, nyamara wawuhinga ibigori mu mezi icyenda ukahavana ibihumbi nka 80 by’ibigori, uramutse uwuhinzemo ibirayi inshuro ebyiri mu mezi icyenda wakabaye ukuyemo ibihumbi nka 400.”

Bamwe bagaragaje impungenge z'ukuntu babaho badahinga ibigori ariko umuyobozi w'akarere ababwira ko nibabona amafaranga bazagura icyo bashaka cyose.
Bamwe bagaragaje impungenge z’ukuntu babaho badahinga ibigori ariko umuyobozi w’akarere ababwira ko nibabona amafaranga bazagura icyo bashaka cyose.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yasabye abaturage gukomeza kuganira kuri icyo gitekerezo kugira ngo mu minsi iri imbere hazabeho kugifataho umwanzuro.

Ati “icyo nshaka ni uko niba umwaka warangiraga umuntu afite ibihumbi 10 cyangwa 30, nifuza ko warangira afite ibihumbi 100 cyangwa 300. Nta mpamvu yo guhinga mu kwa gatanu ugasarura mu kwa cumi na kabiri agafuka k’ibigori ugahirikira hariya.”

Yakomeje agira ati “ni ukwihombya, twakwemera tugahinga ibirayi tugashaka isoko, imodoka zikaza zigapakira, hanyuma uko imodoka ije gupakira ibirayi ikazana ibigori, ikansigira amafaranga, niba mu kwanjye nari kuzasaruramo ibigori by’ibihumbi 80, ariko nkahingamo ibirayi mu mezi ane bakampa ibihumbi 200, nkagura bya bigori by’ibihumbi 80 byantungaga, ngasagura ibihumbi 120, nkajya kugura uwo muceri,ako gasukari, cyangwa nkishyura n’ishuri ry’umwana.”

Hari uwitwa Nyandwi watanze ubuhamya bw’ukuntu koperative yabo yitwa COKUTERU yakoresheje umurima umwe bagahingamo ibirayi barangiza bagahingamo n’ibigori, agereranya umusaruro bavanyemo muri ibyo byombi.

Yavuze ko bahinze ahantu hangana na hegitari imwe ari abanyamuryango 110, bahahinga ibirayi, ibyo birayi bimaze kwera babisaruye iminsi itandatu yose. Ngo basaruyemo toni ziri hagati ya 25 na 30 z’ibirayi binini bigurishwa, imbuto zitarimo. Umucuruzi w’aho hafi witwa Iyomenyakare ngo yazanye imodoka ya FUSO ayipakira ibyo birayi inshuro enye.

Nyandwi uhagarariye koperative COKUTERU yagereranyije ahantu hamwe bahinze ibigori n'ibirayi yerekana ko ibirayi ari byo babonyemo inyungu nyinshi.
Nyandwi uhagarariye koperative COKUTERU yagereranyije ahantu hamwe bahinze ibigori n’ibirayi yerekana ko ibirayi ari byo babonyemo inyungu nyinshi.

Ngo bakuyemo amafaranga angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 468 mu gihe cy’amezi atatu ibyo birayi byari bimaze mu murima, mu gihe ubusanzwe iyo hegitari ihinzeho ibigori yera toni ziri hagati y’eshanu n’umunani z’impungure.

Muri icyo gice cy’imisozi miremire y’akarere ka Rutsiro, iyo umwe ahinze ibigori kuri hegitari undi agahinga ibirayi kuri hegitari, uwahinze ibigori arushwa n’uwahinze ibirayi amafaranga angana na miliyoni ebyiri n’igice ku mwaka.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yasabye abaturage gukomeza kubitekerezaho bakava mu myumvire ya kera, ahubwo bagahinga kijyambere ibibafitiye akamaro ku butaka buhuje, bakoresha ifumbire kandi barwanya isuri.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka