Rutsiro: Abahinzi barasaba indi mbuto y’insina nyuma y’uko urutoki rucitse kubera Kirabiranya

Abahinzi b’urutoki mu karere ka Rutsiro barasaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona imibyare mishya y’insina kuko urutoki bari basanzwe bafite rwaciwe n’indwara ya Kirabiranya.

Mu myaka itatu ishize, urutoki rwo mu karere ka Rutsiro rwakunze kwibasirwa n’indwara ya Kirabiranya kugeza ubwo mu mirenge itandukanye hafashwe icyemezo cyo kurukuraho kuko nta bundi buryo buhari bwo kwirinda iyo ndwara.

Mugoyi Jean Bosco avuga ko mu gace atuyemo mu murenge wa Gihango hashize imyaka itatu kirabiranya ihatsembye urutoki rwari ruhinze kuri hegitari 40. Asaba ubuyobozi bw’akarere ko bwakora ubuvugizi kugira ngo abaturage babone imibyare yo kongera gutera aho hantu.

Ati : “Ikimbabaza cyane ni uko bamwe batangiye gutera imibyare umuntu atazi aho bayikuye, nkaba mfite impungenge ko abo bantu bashobora kugarura indwara ya Kirabiranya muri kiriya gikombe cy’iwacu”.

N’ubwo mu bice byinshi bahingaga ubwoko bw’insina budatanga umusaruro ushimishije, ariko ngo urwo rutoki rwari rubafitiye akamaro kanini ku buryo kubaho badafite urutoki ari ikibazo kibakomereye.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, avuga ko bateganyije ko umwaka utaha wa 2014 muri buri kagari hazaba habonekamo uburyo busanzwe bukoreshwa bwo gutubura insina (macropropagation) hagamijwe ko mu karere haboneka urutoki rufatika kandi rugaragaramo insina zitanga umusaruro utubutse.

Indwara ya Kirabiranya yateje igihombo abahinzi b'urutoki bo mu karere ka Rutsiro.
Indwara ya Kirabiranya yateje igihombo abahinzi b’urutoki bo mu karere ka Rutsiro.

Umuyobozi w’akarere na we yemeza ko yumvise amakuru y’abantu bari kujya kuzana imibyare y’ubwoko bw’insina bwitwa “Ingame” bakongera bakayitera ahari harangijwe na Kirabiranya, akavuga ariko ko ibyo bakora atari byo.

Bamwe ngo bagenda bavuga ko ngo bahawe uburenganzira bwo kongera kuzitera ariko umuyobozi w’akarere avuga ko nta burenganzira bwigeze butangwa.

Yasabye abaturage bo mu mudugudu kugaragaza bene abo bantu bihaye uburenganzira bwo gutera insina zitemeranyijweho ndetse bakagenda bakwirakwiza n’ibyo bihuha by’uko bakomorewe.

Akarere ngo gafite gahunda yo kugeza ku bahinzi imibyare myiza kandi myinshi ku buryo busobanutse.

Ati: “Imibyare yatuburiwe hano iwanyu ni yo mugomba kubona ndetse mukayihinga, atari bya bindi bituruka i Kantarange, bidahuye n’ubutaka, mutazi kandi mutizeye”.

Mu karere ka Rutsiro haboneka abahinzi b’urutoki cyane cyane mu nkombe z’ikiyaga cya Kivu ku buryo bamwe mu bahinzi baho basanzwe bitabira imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi risanzwe ribera mu mujyi wa Kigali.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka