Rusizi: Hatashywe urugomero ruzafasha abahinzi kuhira imyaka

Abahinzi bakorera mu kibaya cya Bugarama giherereye mu karere ka Rusizi by’umwihariko abo mu murenge wa Muganza, baravuga ko biteze impinduka igaragara mu musaruro wabo kuko urugomero rwa Katabuvuga rwasanwe nyuma y’imyaka ibiri rwarangiritse bikadindiza umusaruro wabo.

Uru rugomero rwa Katabuvuga ruzafasha kuhira igihingwa cy’umuceri ku buso burenga hegitari 200 buhinzwe mu murenge wa Muganza, rukazagaburirira abahinzi bo muri zone ya 3 muri zone 4 zigize iki kibaya.

Abaturage bamurikirwa urugomero ruzabafasha kuhira umuceri mu kibaya cya Bugarama.
Abaturage bamurikirwa urugomero ruzabafasha kuhira umuceri mu kibaya cya Bugarama.

Ubwo hatahwaga uru rugomero rwubatswe n’inkeragutabara ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/09/2014, bamwe mu bahinzi b’umuceri muri iki kibaya bavuze ko uru rugomero ruje ari igisubizo ku mbogamizi bahuraga nazo mu kuhira dore ko igihigwa cy’umuceri ubusanzwe gikenera amazi menshi, ibi ngo bikazanatuma umusaruro wabo w’iyongera nk’uko bivugwa na Mukeshimana Tasiyana, umuyobozi wa koperative Jyambere muhinzi w’umuceri.

Major Gen. Ngendahimana Jérôme, umuyobozi wungirije umugaba w’inkeragutabara zakoze imirimo yo gusana uru rugomero nyuma yaho rwari rwarasenywe n’umwuzure wigeze kwibasira iki kibaya tariki ya 30/02/2012, avuga ko nyuma yo kubaka urwo rugomero hagiye haboneka izindi mbogamizi zishobora kurwangiza ahanini zishingiye ku miterere y’ubutaka aho amwe mu mazi yakuhira imirima y’abaturage yigabanyamo ibice bibiri kandi yose yakagombye kuyoborwa mu mirima y’abaturage, bakaba bagiye gushaka ubundi buryo bwo kunoza icyo gikorwa.

Uru rugomero rwatwaye miliyoni 242 z'amafaranga y'u Rwanda.
Uru rugomero rwatwaye miliyoni 242 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar nawe yemeza ko ubwo uru rugomero rwangizwaga n’umwuzure byagize ingaruka ku musaruro w’umuceri wera mu kibaya cya Bugarama aho wagiye ugabanuka cyane, hakaba hari icyizere cyo kwiyongera ku musaruro bityo abahinzi bagasabwa kugira uruhare mu kurubungabunga kuko hakozwe ubuvugizi bukomeye kugira ngo rusanywe.

Inyubako y’uru rugomero rwamurikiwe abahinzi yatwaye amafaranga y’u Rwanda miriyoni 242 ariko hakaba hakiri ibigomba kunozwa kugira ngo ruzarusheho kuramba.

Amazi y'uru rugomero azajya yuhira hegitari zisaga 200 z'umuceri.
Amazi y’uru rugomero azajya yuhira hegitari zisaga 200 z’umuceri.
Uyu ni umuyoboro ujyana amazi mu mirima y'umuceri.
Uyu ni umuyoboro ujyana amazi mu mirima y’umuceri.
Abaturage basabwe kubungabunga urugomero rwa Katabuvuga.
Abaturage basabwe kubungabunga urugomero rwa Katabuvuga.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubuhinzi bwagakwiye gutera intambwe bukajya mu buhinzi buteye imbere kandi bushobora guhinga umwaka wose mu gihe cy’imvura n’izuba

Peace yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

abaturage ubwo babaonye uru rugomero ubuhinzi bwabo nibabuteze imbere maze umusaruro wiyongere

kagisha yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

inkeragutabara zakoze ibikomeye cyane kuko uru rugomero zuzavana abaturage mu bukene ndetse bizamure n’ubukungu bw’igihugu muri rusangekuko umuceri uva mu musaruro w’imbere mu gihugu ucyunganirwa n’uturuka hanze,iki gikorwa rero kikazagabanya umuceri watumizwaga bityo amadevise yajyaga hanze azigamwe.

rugenera yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

aka ni agahigo rwose komeza utere imbere Rwanda , uru rugomera ruziye igihe kuko hari benshi, ubuhinzi ibihingwa byacu ntibikomeze kwica nizuba, murakoze bayobozi beza nukuri ntacyo kugeza ubu twabaveba

kamanzi yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka