Rusizi: Abahinzi b’umuceri barinubira ibiciro by’umuceri ku musaruro wabo

Hamaze igihe kitari gito abahinzi bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka rusizi binubira igiciro bahabwa n’inganda zitunganya umuceri ku musaruro beza. Bakavuga ko inganda zibungukamo.

Abahinzi bahinga mu kibaya cya Bugarama gihingwamo umuceri giherereye mu mirenge ya Bugarama na Muganza, bavuga ko inganda zitunganya umuceri muri iki kibaya zibagurira ku mafaranga 270 ku kilo cy’umuceri udatonoye, wamara gutonorwa n’izo nganda ukagera kuri 700 n’i 1000.

Babivuga babihereye ko hari umuceri uturuka mu bihugu byo hanze nka Pakistani ugura amafaranga ari munsi y’ayo.

Ibi bibazo by’aba bahinzi bo mu bugarama hamwe n’iby’abandi banyuranye mu gihugu, ni byo byahagurukije umushinga IFDC, maze utangira kuzenguruka hirya no hino mu bahinzi ubaganiriza ku kongerera umusaruro w’ibihingwa byabo agaciro.

Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Rusizi bishimiye ibi biganiro, basabwa kwishyira hamwe n’abarebwa n’ibikorwa by’ubuhinzi, hagamijwe kurengera inyungu zabo.

Bwana Jean damascene Nyamwasa, ushinzwe amahugurwa muri IFC, avuga ko ikibazo cy’aba baturage cyumvikana, ariko ko icyangomwa ari ukwicarana na banyir’izo nganda bagashakira hamwe umuti watuma impande zombi zibona ku nyungu iva mu buhinzi.

Nyamwasa avuga ko kuba aba bahinzi cyane cyane abo mu kibaya cya Bugarama bahora bavuga ko bahabwa amafaranga make, bishobora kuba biterwa n’impamvu zinyuranye, harimo nko kuba inganda bakorana nazo, zishobora kubaguriza amafumbire, zarangiza zikababarira ku giciro kiri hejuru.

Akongeraho ko ushobora gusanga izo nganda zikoresha ikoranabuhanga rishaje, aho zitakaza byinshi mu gutunganya wa musaruro, bityo bigatuma umusaruro uva mu ruganda uhenze cyane kugira ngo rwa ruganda rugaruze amafaranga rwashoye.

Nyamwasa akagira inama abahinzi bose muri rusange ariko by’umwihariko abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama, kwicarana n’abafite inganda n’abandi bose bafite aho bahurira n’umusaruro wabo.

Avuga ko ibyo byabafasha gushakira hamwe uburyo bose bajya bunguka, bakanongeraho ko bakwiye kongera umusaruro wabo, bakoresha ikoranabuhangarigezweho kugira ngo bahangane n’ibituruka hanze.

Ephrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka