Rulindo: INATEK yatangije umwaka w’amashuri iha abaturage insina za kijyambere

Abanyeshuri n’abayobozi mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi (INATEK) ishami rya Rulindo batangiye umwaka mushya w’amashuri 2014-2015 bafasha bamwe mu baturage batishoboye batuye mu kagari ka Gasiza iri shuri riherereyemo baboroza ku nsina za kijyambere.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 1/12/2014 imiryango 80 itishoboye yahawe insina zo mu bwoko bwa Fiya zigera kuri 950.

Umuyobozi wa INATEK Rulindo afasha abaturage mu gutera insina.
Umuyobozi wa INATEK Rulindo afasha abaturage mu gutera insina.

Abaturage bafashijwe guhinga izi nsina za kijyambere ngo basanga iri shuri rizabageza kuri byinshi batari bategereje kuko ngo bumvaga ko abanyeshuri biga kaminuza ntaho bahurira n’abaturage.

Nyirakaje Venansiya utuye mu kagari ka Gasiza Umudugudu wa Rulindo mu murenge wa Bushoki yavuze iki gikorwa cyamutunguye akaba yacyakiriye neza ngo kuko bizamufasha kwikura mu bukene.

Venansiya waterewe insina.
Venansiya waterewe insina.

Yagize ati “Iki gikorwa cyantunguye kuko sinari nzi ko abanyeshuri bazagira icyo badufasha, none ubu izi nsina nizera zizamfasha kwikura mu bukene sinzongera kubura mituweri n’ibindi najyaga mbura kubera ubukene ntago nzongera kubibura; nzajya nsarura ibitoki mbirye kandi nanabigurishe”.

Umuyobozi wa INATEK, Padiri Dominique Karekezi yasabye aba baturage bahawe izi nsina kuzifata neza kuko zizabafasha kwikura mu bukene.

Umuyobozi w'akarere ka Rulindo aterera insina umuturage.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo aterera insina umuturage.

Padiri Karekezi avuga ko ibikorwa by’iyi kaminuza ikorera abaturage ari byinshi bikaba biri mu byo biyemeje mu gufasha abaturage baturiye kaminuza yabo batishoboye kugera ku iterambere rirambye.

Yagize ati “Ibikorwa bya kaminuza INATEK ni byinshi mu baturage baturiye iyi kaminuza. Ni ibikorwa abanyeshuri n’abarimu biyemeje birimo gufasha abaturage kwiteza imbere bikaba biri mu rwego rwo kubazamura mu iterambere bakava mu bukene no bijuji”.

Umutahira w'Intore ku rwego rw'igihugu, Rucagu Boniface, yifatanyije na INATEK mu guterera abaturage insina.
Umutahira w’Intore ku rwego rw’igihugu, Rucagu Boniface, yifatanyije na INATEK mu guterera abaturage insina.

Nubwo kuri uyu munsi wo gutangiza umwaka w’amashuri bahaye abatishoboye insina bakanazibaterera, hari n’abandi baturage baturiye iyi kaminuza bagiye bahabwa amatungo abandi nabo bakaba bayigamo amasomo ajyanye no gusoma no kwandika.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka