Aba bahinzi batanga ubuhamya ko ubuhinzi bw’ibi bijumba butuma babasha kwibonera ibyangombwa bakenera mu ngo zabo, ndetse bamwe banabashije kugura amatungo.
Mukeshimana Jacqueline yagize ati “Ibi bijumba twatangiye kubihinga hashize nk’imyaka 2. Bimaze kutugeza kuri byinshi, nk’ubu twabashije kwibubira mu mashyirahamwe bamwe twabashije kwigurira amatungo, twagaburiye abana bamererwa neza, nta bibazo bya mituweri, nta bibazo bya minerval mbega bidufatiye runini”.
Undi nawe yagize ati “Jye nsanga ibi bijumba ari byiza cyane uzi ko n’iyo nta bishyimbo ubasha kubigaburira abana bakarya nta kibazo yewe nanjye ndabirya kandi sinkunda ibijumba mu buzima bwanjye rwose kuva navuka”.
Baracyahura n’imbogamizi mu buhinzi bwabo
Benshi mu bahinzi b’ibijumba by’umuhondo bavuga ko bagifite imbogamizi zituma batabasha kubihinga neza no kubona umusaruro uhagije nk’uko babyifuza.
Aba bahinzi bavuga ko kuva aho batangiriye guhinga ibi bijumba bagiye bahura n’ibibazo by’uko nta mirima ihagije bafite yo kubihingamo ndetse no kubona isoko babigurishirizamo bikiri ikibazo, kuko kugeza ubu ngo babigurisha kwa Nyirangarama kandi akabahera ku giciro kiri hasi uko yishakiye kuko ari we wenyine ubasha kuba yabagurira ibi ijumba.
Kubera ko basanga ibi bibazo batabasha kubyikemurira basaba ubuyobozi kubafasha kubibonera umuti bityo ubuhinzi bw’ibijumba bukabasha kubateza imbere ku buryo bushimishije bakabikwirakwiza no mu gihugu hose nk’uko bavuga ko biri muri gahunda yabo.
Bashonje bahishiwe
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rulindo, Murasandonyi Raphael yizeza abahinzi b’ibijumba by’umuhondo ko ubuyobozi burimo kubashakira ubuso buhagije bwo kubihingamo ndetse n’amasoko yo kubigurishirizamo.
Ati “Hari gahunda yo gufasha abahinzi b’ibijumba kwagura ubuhinzi bwabyo no kubashakira amasoko hirya no hino kuko byagaragaye ko bitanga umusaruro mwinshi kandi birakunzwe ku masoko”.
Akomeza avuga ko hari na gahunda yo kubigisha uburyo nabo ubwabo babasha kubibyazamo ibindi biribwa nk’amandazi, imigati, ibisuguti (biscuit) n’ibindi bikomoka kuri ibi bijumba by’umuhondo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo bamaze kuvumbura ibanga ry’ibi bijumba rero bakomere ku buhinzi bwabyo dore ko banagiye kubavuganira bakabona ubuso bifatika maze bagahinga hanini