Rulindo: Arasaba ubufasha ku mushinga we wo gukora pepiniyeri

Nkundimana Valens, utuye mu kagari ka Migendezo, umurenge wa Cyinzuzi, akarere ka Rulindo, umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye, akaba avuga ko we na bagenzi be bafite ibyo bakora ariko nta bushobozi bafite.

Uyu musore avuga ko bicaye nk’abanyeshuri barangije kwiga bashaka uburyo bakwihangira imirimo ariko ngo babuze amikoro.

Nkundimana na bagenzi be, nyuma yo kurangiza babonye ko nta kundi babona imirimo atari ukuyihangira.
Nkundimana na bagenzi be, nyuma yo kurangiza babonye ko nta kundi babona imirimo atari ukuyihangira.

Nkundimana avuga ko afatanije na bagenzi be bagerageje gushaka icyo bakora bahitamo gukora pepiniyeri y’ibihingwa bihingwa mu myaka ,ngo kuko basanze mu karere batuyemo ibi biti bidahari byinshi,ariko ngo bakaba bafite imbogamizi zo kubona ingemwe n’imirima ihagije yo gukoreramo uwo mushinga wabo.

Nkundimana aragira ati “Twahisemo gukora pepiniyeyi y’ibiti bihingwa mu myaka muri aka karere kacu,kuko jye na bagenzi banjye twitegereje tugasanga ibi biti bidahari.Gusa n’ubwo twatekereje iki kintu mu rwego rwo kwihangira imirimo nk’uko ubuyobozi buhora bubidusaba,dufite imbogamizi zo kutagira ahantu hahagije twabikorera,kandi nta n’ingemwe tubona.”

Nkundimana akaba asaba ubuyobozi bwaba ubw’akarere ka Rulindo,kimwe n’ubw’umurenge ko bwabafasha, bityo bakabasha gukora uyu mushinga wabo ngo kuko asanga uzagirira akamaro kanini abaturage benshi bo muri aka karere.

Akomeza agira ati “Icyo nasaba ubuyobozi ni ukudufasha tukaba twabona aho dukorera pepiniyeri nini,ku buryo abahinzi bo muri aka karere no mu gihugu hose,bajya baza kutugurira ibi biti bakabibona ku bwinshi,kuko abenshi mu banyarwanda ari abahinzi byabagirira akamaro.”

Nkundimana uhagarariye bagenzi be mu ishyirahamwe ,avuga ko bakoze ishyirahamwe ry’urubyiruko rurangije, bagera kuri 20, bakaba bariyemeje kwihangira imirimo ibyara inyungu ,ikabagirira akamaro n’aho batuye bakabigiraho.

Nkundimana kandi avuga ko benshi mu rubyiruko baba bafite inyota yo kwihangira imirimo,ariko ngo amikoro akabana ikibazo,akaba ari muri urwo rwego asaba ubuyobozi gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Hortense Munyantore

.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka