Rulindo: Abahinzi b’ingano ntibavuga rumwe na RAB ku imbuto ivanze bahawe

Bamwe mu bahinzi b’ingano mu karere ka Rulindo baratangaza ko imbuto y’ingano ivanze bahawe ishobora kubicira umusaruro bari biteguye kuko ngo ikura isumbana bigaragaza ko atari ubwoko bumwe.

Abahinzi b’ingano kandi bavuga ko batazi neza aho iyo mbuto iba yavangiwe ngo kuko inyura kuri benshi.

Abahinzi bo bavuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) ari cyo kiba cyabazaniye iyi mbuto ivanze ariko abahagarariye iki kigo bo bavuga ko iyi mbuto ishobora kuba yavanzwe n’abandi.

Ibi bikaba bitumvikana ku bahinzi b’ingano,uburyo bahabwa imbuto ivanze kandi RAB izi neza ko ari ikosa rikomeye kuvanga imbuto zidahuye.

Mubashankwaya Emmanuel, umutubuzi w’imbuto nziza mu murenge wa Kisaro, avuga ko kuba batubura imbuto bitavuga ko ari bo baba bazivanze. Yagize ati “bipfira hagati ya RAB n’abanyemari zihanitse bakorana na RAB, kuko akenshi usanga batanakunda ubuhinzi.Ubwo rero bishobora gukorwa kubera inyungu z’abantu ku giti cyabo”.

Imbuto ivanze igaragazwa n'uko izamuka isumbana.
Imbuto ivanze igaragazwa n’uko izamuka isumbana.

Alphonse Niyibeshaho, umukozi mu kigo RAB avuga ko ikigo nka RAB kidashobora gukora ikosa ryo gutanga imbuto ivanze mu bahinzi.

Yagize ati “Ikigo nka RAB ntigishobora gukora ikosa nk’iryo ryo gutanga imbuto ivanze. RAB ifite abakozi b’abahanga kandi bazi ibyo bakora. Ahubwo ni ukureba neza aho ikosa riba ryakorewe kuko imbuto mbere y’uko igera ku bahinzi ubwabo iba yanyuze no mu batubuzi”.

Uyu mukozi wa RAB akaba avuga ko bagiye kugenzura bakamenya neza aho bipfira.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, avuga ko bigomba gukurikiranwa bityo hakamenyekana uko byakozwe n’uwabikoze kugira ngo azabazwe iryo kosa.

Yagize ati “Niba ikibazo cy’imbuto zivanze cyaragaragaye birumvikana ko hari ikosa hagati y’ikigo RAB n’abashinzwe iyindi mirimo kugeza imbuto igeze ku muhinzi w’ingano. Ababishinzwe barebere hamwe aho ikosa riri bikosorwe bikiri mu nzira ya hafi bikemurwe.”

Abahinzi b’ingano mu karere ka Rulindo basaba ikigo RAB ko cyakurikirana aho ikosa riri rigakosorwa kugira ngo bitazongera kubaho, ngo kuko bibicira umusaruro.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka