Ruhuha: Ntibagitinya guhinga no mu zuba kubera kuvomerera

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabaranga, Akagari ka Ruhuha mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera baravuga ko batagitinya guhinga no mu bihe by’izuba kubera ko bamenye ibanga ryo kuvomerera imyaka.

Iyi gahunda yo kuhira imyaka mu murima bayigishijwe na mugenzi wabo Bana Emmanuel, umuhinzi w’intangarugero, ariwe watumye batagitinya guhinga n’iyo haba ari mu gihe cy’izuba kuko ngo umusaruro wabo utajya ugabanuka.

Bana avuga ko yatangiye ubuhinzi mu mwaka wa 2000 ubwo yakoraga umwuga wo gusana amagare yapfuye akabona ko nta cyo bizamugezaho kuko yakoreraga amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi na bwo atari buri gihe.

Bana aravuga ko ubuhinzi bwo kuhira bwamukuye mu bukene.
Bana aravuga ko ubuhinzi bwo kuhira bwamukuye mu bukene.

Agira ati “mu gihe Akarere ka Bugesera kari karugarijwe n’izuba ryinshi ryatumaga abahinzi bahinga bakarumbya, ubuhinzi bwo kuvomerera nabutangiriye ku murima wa metero icumi ku icumi mu kibanza nari narahawe n’umuvandimwe ariko binyuze mu buryo nkoresha bwo kuhira imyaka ni byo bingejeje ku iterambere mfite ubu”.

Iryo terambere ririmo ubutaka bwa hegitare enye; akoreraho ubuhinzi bw’urutoki n’imboga z’amoko atandukanye zirimo inyanya, intoryi n’ibitunguru mu Murenge wa Ruhuha mu Mudugudu wa Nyabaranga.

“Ku buryo byibura ku mwaka ninjiza amafaranga y’inyungu asaga miliyoni eshatu, ibi byanampesheje igihembo cy’ishimwe nk’umuhinzi w’intangarugero mu Karere ka Bugesera,” Bana.

Bana afite umurima w'umuceri wenda gusarurwa.
Bana afite umurima w’umuceri wenda gusarurwa.

Mu gihe Bana avuga ko atagiterwa ubwoba n’izuba bitewe n’uko umusaruro we utajya ugabanuka kubera kuhira, abahinzi baturanye nawe bavuga ko bamufatiye isomo none ubu nabo bakaba batagihinga ngo barumbye, bakavuga ko uburyo bwo kuhira imyaka byahinduye ubuzima bwabo.

Ibi binagaragazwa no kuba muri uyu mudugudu atuyemo habarizwa Moteri umunani z’abaturage zifashishwa mu kuhira, nk’uko bivugwa na Rwemera Céléstin, umwe muri abo baturanyi wamufatiyeho isomo.

Ati “ndasaba n’abandi bahinzi kuza kudufatiraho isomo ry’uburyo twuhira dukoresheje amazi y’isoko yo mu gishanga cy’Agatare mu gihe nyamara hari abaturiye ibiyaga barumbya”.

Bana yahawe igihembo nk'umuhinzi w'indashyikirwa mu Karere ka Bugesera.
Bana yahawe igihembo nk’umuhinzi w’indashyikirwa mu Karere ka Bugesera.

Rwemera kandi akaba anabihuje na bamwe mu bakozi ba Bana bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse; ku buryo mu minsi mike nabo bazaba bari kwikorera.

Mu gihe biri kugaragara ko hari ibihembwe by’ubuhinzi abahinzi basigaye bahinga ibihingwa bikicwa n’izuba, ni yo mpamvu Minisiteri y’ubuhinzi yazanye gahunda yo kuhira ibihingwa aho ifite gahunda yo kwegereza abahinzi amwe mu ma mashini abafasha mu kuhira binyuze mu matsinda bari kugenda bibumbiramo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka