Ruhuha: Abaturage bizeye ko imirwanyasuri izatuma umusaruro wiyongera

Abaturage bo mu kagari ka Bihari mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera baravuga ko igikorwa cyo gucukura imirwanyasuri mu masambu; bakitezeho kubongerera umusaruro, dore ko ngo batagiraga umusaruro mwiza biturutse ku isuri yatwaraga ibihingwa mu mirima.

Bitewe n’amazi yatwaraga ibihingwa mu mirima; ku butaka bwa Hegitare imwe yahinzweho ibishyimbo umuhinzi yashoboraga guhomba ibiro ijana, hakaba hari n’ubutaka bweragaho toni ariko bukaba bwari busigaye bweraho kimwe cya kabiri cyayo nk’uko bivugwa na Sekamana Alexis.

Agira ati “uretse gutwara ibihingwa byo mu mirima y’imusozi aya mazi yanirohaga mu gishanga cya Nyaburiba gihingwamo umuceri bityo akangiza umuceri. Tukaba twiteze ko umusaruro wacu uzazamuka kuko amazi azajya afatwa n’imirwanyasuri”.

Mukaruziga Belancille nawe avuga ko bashyiraga ifumbire mu mirima yabo maze imvura yagwa igahita iyikukumbana n’imyaka yabo, ariko ubu bikaba bitazongera.

Abaturage mu gikorwa cyo guca imirwanyasuri izajya ifata amazi.
Abaturage mu gikorwa cyo guca imirwanyasuri izajya ifata amazi.

Nzabonitegeko Ildephonse ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Ruhuha, arasaba abaturage ko nyuma y’uko iyi mirwanyasuri izaba yamaze gucukurwa bazayigira iyabo.

Ati “bakajya bayisiburira bayiteraho ibyatsi badategereje ko ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bugaruka kuyibakorera, ibyo bizagerwaho binyuze no muri komite zashyizweho mu tugari no mu midugudu zishinzwe kurwanya isuri”.

Igikorwa cyo gucukura imirwanyasuri mu kagari ka Bihari biteganijwe ko kizamara amezi atatu ; kikaba kizatwara amafaranga asaga milliyoni icyenda azahembwa abaturage bagikoramo aho bazacukura kuri hegitari ijana.

Akagari ka Bihari katoranijwe bitewe n’imiterere yako yatumaga isuri itwara imyaka y’abaturage kandi ikanangiza igishanga cya Nyaburiba, gusa ubuyobozi busaba abaturage bo mu tundi tugari ko nabo bagira uruhare mu kwisiburira imirwanyasuri mu rwego rwo kurinda isuri imirima yabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka