Ruhango: RAB irikoma ba rwiyemezamirimo bihutira gukwirakwiza imbuto y’imyumbati

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), burasaba abahinzi b’imyumbati kutihutira gukoresha imbuto y’imyumbati bazanirwa na ba rwiyemezamirimo, nyuma y’aho muri aka karere hagaragariye indwara y’imyumbati yishwe Kabore.

Umuyobozi wa RAB Murinda Jean Jacque arasaba abahinzi kwitondera imbuto bazanirwa na ba rwiyemezamirimo.
Umuyobozi wa RAB Murinda Jean Jacque arasaba abahinzi kwitondera imbuto bazanirwa na ba rwiyemezamirimo.

Mbonigaba Murinda Jean Jacque umuyobozi waRAB, avuga ko ubundi ba rwiyemezamirimo bazana imbuto y’imyumbati mu bahinzi, baba baragiranye amasezerano n’abahinzi n’inzego z’ibanze ko bagomba kuzana imbuto nziza.

Ariko ngo hari ubwo ba rwiyemezamirimo barenga kuri aya masezerano bakazanira imbuto babonye. Agira ati “ubundi rwiyemezamirimo agomba kuzana imbuto, ayikuye mu mirima ituburirwamo ariko ngo haribwo aba barwiyemezamirimo bigira mu isoko akaba ariho bakura iyi mbuto.”

Akavuga ko aba ba rwiyemezamirimo bakwiye kwitonderwa n’abahinzi kugirango badakomeza kubazinara imbuto zibateza ibihombo.

Murinda akaba asaba abahinzi kuba maso bajya babona imodoka yikoreye imbuto y’imyumbati kubanza bakareba niba ifite icyangombwa cyemewe gitangwa n’umuntu wemerewe gutubura imbuto y’imyumbati.

Akarere ka Ruhango ndetse n’utundi turere tw’intara y’Amajyepfo, turi mu twubasiwe n’indwara y’imyumbati yateje igihombo gikomeye abayihinga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka