Ruhango: Minisitiri w’Intebe yijeje ko ikibazo cy’indwara ya Kabore kigiye gukemurwa
Ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cya season A 2015 mu karere ka Ruhango tariki ya 23/09/2014, minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yahumurije abaturage b’aka karere ku kibazo cy’indwara ya Kabore yibasiye igihingwa cy’imyumbati.
Minisitiri w’intebe Murekezi yabwiye abahinzi bari bitabiriye iki gikorwa, ko ikibazo bahuye nacyo cyamaze kumenyekana, igikurikiyeho akaba ari kugishakira igisubizo kandi byihuse kuko igihombo kitareba abahinzi gusa, ahubwo ko kireba igihugu cyose.
Yabwiye abaturage ko inzego zose zigiye gufatanya mu gukemura iki kibazo hakaboneka imbuto nshya kandi nziza izatuma abahinzi bikungahaza mu buhinzi.
Aha minisitiri w’Intebe yahise asaba ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kwihutisha ubushakashatsi burimo gukorwa ku mbuto y’igihingwa cy’imyumbati burimo gukorerwa mu bihugu bigize aka karere.
Umuyobozi wa RAB, Dr Mbonigaba Muhinda Jean Jacques, yavuze ko kuri ubu barimo gushakisha imbuto y’imyumbati aho itahuye n’uburwayi, ariko yizeza ko mu gihe gito iyi mbuto izaba yabonetse ku buryo buhagije.
Mu kagari ka Gisari Umurenge wa Kinazi niho igihembwe cy’ihinga cya season A 2015 cyatangirijwe, kikaba kitabiriwe n’abaturage benshi bifatanyije na minisiti w’intebe, hakaba hatewe imbuto y’imbubati iteye umuti.
Uyu murenge wa Kinazi kimwe n’indi mirenge y’akarere ka Ruhango yose yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwa Kabore, abaturage bari bitabiriye gutangiza iki gihembwe, bagaragaje ibyishimo bavuga ko bizeye neza ko bagiye kubona igisubizo kuko minisitiri w’intebe yahigereye akabasha kubona ikibazo bahuye nacyo.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yabwiye abahinzi bari barahawe amafaranga na banki ya BRD, ko ibyabo bitazatezwa cyamunara nk’uko abahinzi bari bakomeje kubyibazaho kuko bari barabuze amafaranga yo kwishyura.
Minisitiri w’Intebe yagize ati “ndashimira BRD ko yatangiye ibiganiro n’abahinzi yari yarahaye amafaranga, kugirango igihe bari barumvikanye kwishyura kigizwe imbere”.
Mu biganiro yagiranye n’abaturage, minisitri w’intebe yanaboneyeho akanya ko kubasaba kwitabira gahunda za Leta, zirimo ukwezi kw’imiyoborere, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe kandi yanasuye uruganda rutunganya igihingwa cy’imyumbati ruri muri uyu murenge wa Kinazi, kugeza ubu narwo rugaragaza ingaruka ruzahura nazo zishingiye ku musaruro muke kubera indwara ya Kabore yibasiye imyumbati.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubuhinzi io bwitaweho buhesha ishema nyirabwo kandi twibuke ko abanyarwanda benshi babeshejejweho nabwo, tubugire umwuga rero
ubuhinzi nkakimwe mubigize ubuzima bw’abanyarwanda benshi kandi bwa buri munsi , hagakwiye kugira igikirwa munzira za bugufi kugirango izi ndwara zugarije ibihingwa zirandurwe cg zibonerwa umuti ejo bitazadutera amapfa , kandi benshi turiho kubera ubuhinzi