Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Twagirimana Epimaque, mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga season B tariki ya 14/2/2014.
Iki gikorwa kikaba cyabereye mu murenge wa Byimana mu gishanga gifite hegitari 120 zihingwamo ibigori n’ibishyimbo.
Twagirimana akaba yabwiye abahinga muri iki gishanga basaga 400, ko niba bashaka iterambere bakesha ubuhinzi, ko bagomba guhinda kare kandi bagahinga bafumbiza ifumbire mva ruganda n’iy’imborera.
Abahinzi bari bitabiriye iyi gahinda yo gutangiza igihembwe cy’ihinga season B, bavuze ko biteguye guhinga kare. Gusa bagaragaza ikibazo cy’uko bakunze kubura ifumbire baba baremerewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi “RAB”.
Ikindi kibazo bagaragaje n’uko ngo beza imyaka yabo bakayigemura kuri RAB ngo ibashakire amasoko, ariko igatinda kubishyura. Ibi ngo bigatuma benshi bacika intege zo guhinga bahuje ubutaka.
Harerimana Janvier umwe mu bahinzi bahinga muri iki gishanga, avuga ko hari byinshi bamaze kwigezaho kubera guhinga mu gishanga. Gusa bamwe bagenda bacika intege kubera ikibazo cyo kwishyurirwa ku gihe.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Twagirimana Epimaque yijeje abahinzi bazabakorera ubuvugizi ubuhinzi bwabo burusheho kugenda neza
Twagirimana umuyobozi w’akarere wungirije, akaba yijeje aba bahinzi ko bagiye gukorera ibuvugizi kugirango ibi bibazo bikemurwe, bityo barusheho guhinga banezerewe.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|