Aba bahinzi bavuga ko ibi byobo byari bibafatiye runini iyo izuba ryabaga ryavuye cyane kuko birimo amashitingi yadufashaga gufata amazi y’imvura.
Ikibazo ngo nuko bamwe batakibikoresha abandi bagerageje kubyisanira ariko nta kizere bafite cy’umusaruro nk’uwo babonaga mbere bakifashisha ibi byobo bakunze kwita “ibidamu”.
Mu byifuzo byabo aba baturage bavuga ko bifuza ko bafashwa ibi byobo bifata amazi bigasanwa cyangwa bagahabwa ibindi bishya kugirango bazakomeze kubona uko buhira imyaka yabo.
François Munyampirwa ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ruhango, avuga ko icyo kibazo bakimenye vuba ariko ko bagiyegufasha gukorera aba baturage ubuvugizi mu nzego zibishinzwe kugira ngo gikemuke bazashobore kubona uko bazmura umusaruro wabo, dore ko muri aka karere hanakunze kugaragara ikibazo cy’imvura itakibonekera igihe.
Ibi byobo bifata amazi ubusanzwe bifite ubunini bwa metero kibe 120. Bikaba byarahawe abaturage mu rwego rwo kubafasha mu buhinzi bw’imboga n’imbuto cyane cyane mu gihe cy’izuba.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|