Ruhango: Abahinzi barasabwa kwitabira ubuhinzi bwa Kijyambere

Abaturage batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi mu karere ka Ruhango, barashishikarizwa kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere kuko ubw gakondo ntacyo bwabagezaho, nk’uko babisabwa n’ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB).

Ubwo yifatanyaga n’abatuye umurenge wa Kabagali mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2013 B, kuwa Gatanu tariki 15/02/2013, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB, Innocent Musabyimana, Leta ibashyigikiye mu kazi bakora.

Avuga ko kuba ubuyobozi bugeza ifumbire n’imbuto nziza ku bahinzi, kandi bukaborohereza mu buryo bunyuranye, bigaragaza imiyoborere myiza n’agaciro Leta iha urwego rw’ubuhinzi.

Yakomeje akangurira abahinzi guharanira kongera umusaruro ku buso buhingwa, inzira zo kubigeraho zikaba ari uguhingira igihe, gukoresha ifumbire y’imvaruganda n’imborera, gutera imbuto nziza kandi ku murongo, kujya inama nk’abahinzi no gushyira mu bikorwa inama bagirwa n’abashinzwe ubuhinzi.

Hari kandi no kongera ubuso buhurijeho igihingwa kimwe kiberanye nabwo, gukorera hamwe mu rwego rwo kwihutisha imirimo no gushimangira ubusabane.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, yasobanuye ko ubuyobozi bw’Akarere bushyize imbere gahunda yo kuva mu buhinzi bwa gakondo, asobanura ko kongera umusaruro ku buso buhingwa biri mu mihigo y’Akarere.
Uyu muyobozi avuga ku bizafasha kongera umusaruro ku buso buhingwa, yasabye abahinzi kwita ku gutegura imirima neza, gufata neza ibikorwa remezo bigendana n’ubuhinzi, no kuvomerera imyaka igihe ari ngombwa.
Yanasabye abahinzi guhwiturana mu makoperative yabo, gukorana bya hafi n’abajyanama b’ubuhinzi, kwirinda ubunebwe, gukoresha igihe neza kandi bakanoza ibyo bakora.

Iki gikorwa cyarabereye mu Gishanga cya Rutenderi giherereye mu Kagali ka Munarira, Umurenge wa Kabagali, ahatewe imbuto y’ibigori kuri hegitari zigera kuri eshanu. Iki gishanga gifite ubuso bungana na hegitari 35 zitunganyije neza.

Gikorerwamo na Koperative Amizero Rutenderi, isorera Umurenge amafaranga ibihumbi 350 buri mwaka.

Iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango 279, bose bakaba bafite konti muri SACCO y’Umurenge wa Kabgali. Mu bihembwe biriri bishize, yagurishije umusaruro w’ibigori ugana na toni 69 ku gaciro gasaga miriyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida w’iyi Koperative, Joseph Ndabukiye, avuga ko umusaruro w’ibigori babona ungana na toni imwe n’igice kuri hegitari imwe, intego ikaba kugera kuri toni enye kuri hegitari.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mudushakire n’imiti yica udukoko twateye mu gice cy’Ikibaya cy’Akarere ka KIREHE(KIGINA,NYAMUGALI, MAHAMA, MPANGA, NASHO), KUKO TWAYOGOJE IMYAKA YIGANJEMO AMASAKA, MINAGRI NTISHAKA KUGIRA ICYOIKORA KUKO AMASAKA ATARI IGIGINGWA CYATORANYIJWE, NYAMARA YAHINZWE N’ABATURAGE ABENSHI BARI BARUMBIJE IBIGORI MU GIHE GISHIZE CY’IGINGA, UBU BASHOBORA KUZAGIRA IKIBAZO CY’INZARA N’IFUMBIRE BAFASHE NTIYISHYURWE.

Answer yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka