Abaturage bahawe inka n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), bavuga ko bazazifata neza kuko ubusanzwe nta nka bagiraga kandi ko abazifata nabi baba basuzuguye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame uzibagabira.
Nyandwi Walidi wo mu Kagari ka Gasave wahawe inka agira ati, “Inka yanjye ngiye kuyifata neza ku buryo abazajya bansura bazajya bagirango nyisiga amavuta, Umukuru w’Igihu wateguye iki gikorwa cyo kuduha inka ndamushima pe!”
Nyirakanya Bureriya avuga ko yigeze gutunga inka ariko ikaza gupfa kuva ubwo ntiyongere kugira igicaniro, akaba nawe ashimira Kagame, agira ati, “ndabikesha Perezida Paul Kagame washatse kugirango tuve mu bukene tuve mu bwigunge, rwose inka nzayifata neza ku buryo mu bukecuru bwange nzajya mbona amata nywa n’abuzukuru banjye.”
Inka 27 zashyikirijwe abaturage kuwa kane tariki 2/4/20125 kugirango babashe gufumbira amaterasi baciriwe kuko ubutaka bw’I Rugendabari busharira.
Umuyobozi Mukuru wa REMA Dr Rose Mukankomeje avuga ko n’ubwo abaturage bahawe inka bagomba kumva ko ari bo zifitiye akamaro mbere ya byose akabasaba ko bazifata neza kugirango zizabashe kubaha umusaruro uhagije.
Ati “Ntabwo izi nka bazihawe ngo bategereze ko Gitifu ari we uzajya kuzifata neza, inka ni nk’umwana iyo utamugaburiye, iyo utamwambitse utamufashe neza ahinduka ikirara, turifuza ko abaturage bashyiramo imbaraga”.
Ikigo k’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, kimaze gutanga inka zisaga 300 mu Karere ka Muhanga muri gahunda ya girinka, abaturage bakaba basabwa gukomeza kugira umuco wo kwigira kuko ngo batazahora bafashwa bakaba basabwa kuzibyaza umusaruro.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|