Rubavu: Igiciro cy’ibirayi kiramanuka icy’ibishyimbo kikazamuka

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bishimira kuba igiciro cy’ibirayi cyaratangiye kumanuka ariko bagaterwa impungenge n’izamuka ry’igiciro cy’ibishyimbo.

Mu isoko rya Gisenyi igiciro cy’ibirayi kigeze ku mafaranga 130 ku kilo nubwo igiciro gishobora guhinduka bitewe n’imiterere y’ibirayi bigurwa, mu gihe igiciro cy’ibishyimbo kiri ku mafaranga 750 ibakure naho ku munzani ni 600 ku kilo.

Habimana Blaize, umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubuhinzi avuga ko kugabanuka kw’igiciro cy’ibirayi giterwa n’umusaruro wiyongereye nabwo bivuye mu gukorana n’abahinzi aho begerejwe imbuto n’inyongera musaruro bakitabira kubihinga ku bwinshi.

Habimana avuga ko mu karere ka Rubavu mu gihembwe cy’ihingwa ibirayi byatewe kuri hegitare 6696 kandi umuhigo akarere ka Rubavu kihaye ni ugusarura toni 30 kuri hetari, akemeza ko umusaruro w’ibirayi uzaboneka ushobora kuzahaza isoko.

Abajijwe impamvu ibiciro by’ibishyimbo bizamuka kuburyo butigeze bubaho avuga ko ubu biterwa n’uko abahinzi bari mu gihe cya Gashogoro, aho ibishyimbo biba bitariho, ariko avuga ko hamwe mu karere ka Rubavu bishobora gutangira kwera mu kwezi k’Ukuboza.

Habimana ahumuriza abatekereza ko igiciro cy’ibishyimbo gishobora gukomeza kuzamuka kuko ibishyimbo nibyera kizamanuka.

Ku byerekeranye n’ibirayi ngo nubwo igiciro kimanuka umuhinzi ntashobora guhomba kuko amafaranga igiciro bigurishwaho atari igihombo, cyakora ngo umuhinzi yahomba aramutse aherewe amafaranga 100 ku kilo kuko atajyanye n’ibyo umuhinzi aba yatanze kugira ngo ikilo kiboneke.

Nubwo abahinzi bishimira umusaruro, bamwe mu bakurikirana iby’ubuhinzi bavuga ko hakwiye gushyirwaho ingamba zo kuzigama umusaruro aho kweza abahinzi bajyana ku isoko kubera kwishimira amafaranga, kuko nyuma yo kugurisha bahura n’ikibazo cy’ibiribwa kuko umusaruro mwinshi wera mu Rwanda woherezwa hanze.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko ibiciro byibirayi bigabanuka ariko umuti waramba ni uguhinga imbusane kuko nubundi ubu byose bigiye kwerera rimwe nyuma byongere bibure.ababishinzwe bazarebe.ibirayi byatangiye kubura kubera ubuso bihingwaho bwagabanutse selon mes observations mwitege ko n`ibishyimbo bizaba uko(iki ni igitekerezo cyanjye)kuko urebye ukuntu akarere ka Rubavu ubu kari guturwa nyamara kandi aho ubu barimo kuzuza amazu niho hari hasanzwe hera ibishyimbo bya BUGOYI.
Ese ye ntabwo ababishinzwe bareba ahantu hatera akaba ariho berekeza abtura?
naho ibishyimbo

Fulgence yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka