Nyarubaka: Barasaba kurandura inanasi zabuze umusaruro kubera uburwayi
Abahinze inanasi mu materasi barasaba uburengazira bwo kuzirandura, kuko zajemo uburwayi zikaba zidatanga umusaruro, bigatera abaturage gusonza. ariko ubuyobozi bw’umurenge ntiburabibemerera kuko bwemeza ko iyo ndwara ishobora kuvurwa.
Abaturage bahinze inanasi mu materasi yo mu kagari ka Ruyanza, umurenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, baravuga ko bashonje kubera izo nanasi zapfuye kandi bakaba batemerewe kuzirandura ngo aho ziri bahatere indi myaka.
Felicité Uwamahoro avuga ko ubutaka bw’isambu yose y’umuryango we bwahujwe, ubuyobozi bukabategeka kurandura imyumbati bari babuhinzemo kugira ngo bahatere inanasi. Ubu ngo hashize umwaka n’igice ntacyo barasarura kuri ubwo butaka.
Ibyo ngo byabateye ubukene ku buryo abona urugo rwa bo rwarasubiye inyuma mu iterambere. Kuri ubu ngo batunzwe no guhaha cyangwa gukodesha imirima y’abaturanyi batahurijwe ubutaka, bagahingamo indi myaka yo kubaramira.
Uwamahoro akomeza avuga ko gukodesha imirima y’abandi bibagora, kuko bahatanga amafaranga agera ku bihumbi 10 cyangwa bagahinga isambu yose, bayirangiza bakagabana intabire na nyir’umurima; kandi amasambu ya bo abereye aho.
Ubuyobozi bwagize igitekerezo cyo gusimbuza inanasi indi myaka yeragamo, bwibwira ko zizatanga umusaruro. Babonye zibarumbiye, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge abemerera kuzivangamo ibishyimbo ariko na byo ntibitanga umusaruro mwiza.
gusa benshi mu baturage bemeza ko ubwo butaka butaberanye no guhingwamo inanasi, bagasaba kuzirandura kugira ngo bakomeze bahingemo ibindi, nk’uko byemezwa n’uwitwa Theoneste Munyakaragwe.
Ati: “Bishobotse izi nanasi bareba aho bazijyana, naho twebwe tukongera tukihingira imyumbati kuko ariyo itugirira akamaro”.
Icyo cyifuzo ariko, abaturage ntibakivugaho rumwe n’ubuyobozi bw’umurenge, buvuga ko izo nanasi zarwaye indwara yitwa “ubuhumyo”.
Francois Uramutse, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyarubaka yagiriye abo baturage inama yo kuzishakira imiti, zitakira bakabona gufata icyemezo cyo kuzirandura.
Umushinga wo guhinga inanasi, wakorewe ku buso bwa hegitari 33, naho icyo ikibazo cy’uburwayi cyabaye mu nanasi zihinze mu karere kose, nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, Francois Sebagabo, abitangaza.
Asaba abaturage kwihangana kuko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), kirimo kubashakira indi mbuto y’inanasi yo gusimbuza izo zarwaye. Uyu muyobozi akemeza ko umushinga wo guhinga inanasi ugikomeje kuko ngo intego ya wo ari iyo guteza imbere abaturage.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abo bavuga ko babatersheje inanasi ni abatarajyaga mu nama kuko twabyemeranyijweho mu nama zabaye mbere yo kuzitera ndetse bakajya badufasha kuzitera.Abo bantu rwose ni ababa bashaga guharabika ubuyobozi bwacu bwiza.
Ikindi ubwo abo babigusonauriye nabatajya mu nama kuko twe tujya mu nama hari yinshi batubwira bituma twabonamo umusaruro kuko ubuyobozi bwagiye budufasha no kurinda abajura bibagamo izezemo mbere.Kuvuga ngo nta musaruro,ubundi umuntu abyara uwo yatwise,buriya se ukuntu bariya wafotoye batazitayeho wavugako bazabona umusaruro kandi haracyari na kare nubwo hajemo n’icyo kibazo cy’uburwayi.
kuzivangamo ibisshyimbo ntago aruko zabarumbiye ahubwo niukugirango habashe kuba hagabanywa ikibazo cy’isasiro itari yaboneka neza kuko ibisigazwa by’imyaka bibasha kuzisasira.