Nyanza : Bazajya bahabwa icyatamurima ku masambu yabo ari guhingwa

Abaturage bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bafite amasambu atarahingwaga akaba yahawe abandi bantu ngo bayahinge barizezwa ko bazajya bahabwa icyatamurima.

Muri uyu murenge wa Rwabicuma, uretse abaturage ba nyiri aya masambu, hari ubutaka bwahawe gereza ya Nyanza imfungwa n’abagororwa bahahinga ibigori. Hari n’ikindi gice cyahawe rwiyemezamirimo na we agihingaho ibigori.

Ayinkamiye Beata, agronome mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ukora mu mushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi avuga ko ubu butaka bwatanzwe mu rwego rwo kubyaza umusaruro amasambu atarahingwaga.

Ati «Twarababwiye ngo bahinge mbere y’igihe bakatubwira ngo bazahinga bazahinga… kugera ubwo tubonye saison igiye kurangira, tubabwira ko tugiye kuhaha abahahinga nabo bakazahinga ubutaha byibura».

Amwe mu materasi yaciwe mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.
Amwe mu materasi yaciwe mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Nyamara bamwe muri ba nyiri amasambu yahawe abandi bayakoreramo, bavuga ko batunguwe no kubona amasambu yabo ahingwa n’abandi nta n’inama babanje kubagisha.

Umuyobozi wungirije mu karere ka Nyanza ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Nkurunziza Francis, avuga ko ibi babikoze babanje kubyumvikanaho na ba nyiri amasambu.

Ku bijyanye no guha ba nyiri aya masambi icyatamurima, Nkurunziza avuga ko hari icyo bagenerwa ku musaruro bitewe n’igihe isambu imaze ihingwa.

Ati «Nibyo koko nyiri umurima agomba kugira icyo abona bitewe n’amasezerano baba baragiranye, bivuga ko buri muturage muri aba azajya ahabwa icyatamurima, bakaba bafite amasezerano y’imyaka 3».

Rwabicuma, kimwe n’umurenge wa Nyagisozi ni imirenge ifite ubutaka bunini bumaze gutunganywaho amatersi ku buso bunini. Kuri ubu muri iyo mirenge yombi hamaze gutunganywa hegitari zisaga 870. Muri iki gihembwe cy’ihinga A 2013, kuri aya materasi igihingwa cyiganjeho ni ibigori.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amaterasi Oyeee

Umuhinzi yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka