Nyanza: Bamwe mu baturage batemewe urutoki ntibishyuwe

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Bigega mu Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza amarira ni yose bataka ko bateweme urutoki rwari rubatungiye imiryango ariko ntibagire icyo bahabwaa.

Aba baturage bavuga hashize hafi amezi ane batemewe urutoki rwari rubatunze kandi batanagishijwe inama, nk’uko Mukamparirwa Odette, uvuga ko yagezweho n’ingaruka zo gutemerwa urutoki yabitangarije Kigali Today kuwa 14/01/2015.

Uyu mugore avuga ko yatunguwe n’iki cyemezo ngo kuko yatashye iwe agasanga insina ze zose zegereye umuhanda zatemwe ku buryo buteye agahinda.

Agira ati “Nihutiye gushakisha amakuru y’abantu baba bampohoteye bakantemera insina zari zintunze n’umuryango wanjye nyuma namenyeshejwe ko byakozwe n’abaturage bahagarikiwe n’ubuyobozi bw’umudugudu ntuyemo ndetse n’ubw’Akagari kacu ka Gahondo”.

Mukamparirwa avuga ko gutemerwa urutoki byamugizeho ingaruka.
Mukamparirwa avuga ko gutemerwa urutoki byamugizeho ingaruka.

Nk’uko Mukamparirwa akomeza abivuga, ngo mu gutema urutoki rwe kimwe na bagenzi be baturiye umuhanda unyura munsi y’ibiro by’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza nta bushishozi bwarimo kuko baheraga ku murongo batema harimo no kwangiza ku buryo bugaragara.

Avuga ko nibura imiryango itandatu iri mu nkengero z’uwo muhanda yagizweho ingaruka nawe arimo, ngo ariko ikibabaje n’uko hari ingo bagiye bageraho bagaca inkoni izamba.

“Njye naketse ko ari uko ndi umupfakazi ntagira umugabo ngo agire umwanya wo kubikurikirana kuko hari abo bigirizagaho nkana abandi ntibibe bityo,” Mukamparirwa.

Uwitwa Uwizeyimana Gratian nawe avuga ko yahuye n’aka karengane agatemerwa urutoki atagishijwe inama n’abayobozi ngo harebwe icyakorwa ariko batamwangirije ntibanagire icyo bamuha.

Uwizeyimana ngo ashengurwa n'insina ze zatemwe ntahabwe ubwishyu.
Uwizeyimana ngo ashengurwa n’insina ze zatemwe ntahabwe ubwishyu.

Yabwiye Kigali Today ko ashengurwa n’aka karengane yakorewe ariko akaba atazi aho yakabariza ngo akire agahinga aterwa nako.

Nta buyobozi bigeze bamenyesha ikibazo cyabo

Muri aba baturage bataka ko icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi cyabagizeho ingaruka bakangirizwa urutoki kandi arirwo rwari rubatunze bakanarukuramo amafaranga y’ishuri y’abana babo bavuga ko babonye bikozwe n’ubuyobozi bakumva ko nta yindi nkurikizi yabaho.

Ngo umuyobozi bagehejejeho iki kibazo ni umukuru w’umudugudu wabo wa Bigega ariko nawe mu kubasubiza ababwira ko aho bajya kurega hose basanga awo barega ariwe baregera.

Uyu muhanda ngo niwo watumye bamwe mu baturage batemerwa urutoki badahawe ingurane.
Uyu muhanda ngo niwo watumye bamwe mu baturage batemerwa urutoki badahawe ingurane.

Umukozi ushinzwe ubutaka n’ibikorwa remezo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, Ir Bizimana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko urutoki rw’abaturage koko rwatemwe ariko ngo nta mu muturage n’umwe barabona yaje kubaza iby’iki kibazo.

Asobanura uko bigenda iyo hari umuturage wangirijwe yagize ati “Iyo hari ibikorwa byangijwe by’umuturage hagomba gutangwa ingurane ikwiye ariko nta n’umwe muri bo wigeze aza kudutakambira ngo twange kumva ikibazo cye”.

Uyu muyobozi ushinzwe ubutaka n’ibikorwaremezo mu Murenge wa Busasamana avuga ko iyo hari igikorwa cyo kunyuza umuhanda ahantu runaka haba hari inyigo yateganyije ubwishyu bw’ibizangirika.

Uyu muhanda bamwe mu baturage bavuga ko watumye insina zabo zitemwa unyura munsi y’ibiro by’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ufite uburebure bwa metero 700 nk’uko uyu mukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu murenge abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka