Uru rugomero rwubatswe mu Murenge wa Rwabicuma rufite ubushobozi bwo kugeza amazi mu yindi mirenge bahana imbibi ariyo ya Nyagisozi na Cyabakamyi.
Bamwe mu bahinzi batangiye kubyaza umusaruro uru rugomero bavuga rwabagiriye akamaro mu bijyanye no kuhira imyaka mu mirima yabo, kuko byatumye umusaruro wiyongera bashobora guhingira igihe cyose bashatse batikanga ibura ry’imvura.
Munyankindi Laurent, umuyobozi w’Umudugudu wa Rugarama B mu Kagari ka Runga mu Murenge wa Rwabicuma avuga ko basigaye bahinga igihe cyose kubera ko amazi yo kuhira imyaka mu mirima yabo bayegerejwe na Leta.
Agira ati “Ubu dufite imboga n’imbuto twahinze ziradukundira kubera ko twabonye amazi hafi yacu yo kuhira”.
Avuga ko buri muturage wese wahinze yabonye umusaruro ushimishije kuko ikibazo cyo kubura amazi cyabaye amateka.
Muri uyu Murenge wa Rwabicuma ubarizwamo uru rugomero rw’amazi abahinzi batangiye guteza imbere ubuhinzi bw’urusenda bagamije guhaza isoko ryo mu gihugu ndetse n’iryo hanze yacyo.
Mbere y’uko bubakirwa uru rugomero rw’amazi rwatangiye gukoreshwa mu ntangiriro za 2014 ngo babanje no gukorerwa ibikorwa birwanya isuri hacibwa amaterasi y’indinganire, nayo bavuga ko abafasha mu kongera umusaruro uturuka mu buhinzi.
Ibi bikorwa byose byiganje mu Murenge wa Rwabicuma byatanze akazi ku baturage bagiye baturuka hirya no hino mu gihugu baje kuhashakira imirimo.
Iyubakwa ry’uru rugomero n’icibwa ry’amaterasi y’indinganire mu Murenge wa Rwabicuma ryakozwe n’umushinga LWH wa Minisiteri y’ubuhinzi ugamije gufata amazi aturuka hirya no hino akifashishwa mu kuhira imirima i musozi, bitwaye miliyari esheshatu na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|