Nyamasheke: Turashaka umuturage ushobora gutungwa na kawa yonyine – Jabo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul arasaba abaturage gushyira umutima wabo ku buhinzi bwa Kawa bazikorera kandi bazisasira, ku buryo bishobora kubateza imbere ndetse bikaba byabatunga byonyine.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Kagari ka Jarama mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, ku wa gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2015, ngo kigamije kumenya ikawa ziri mu gihugu bityo hamenyekane ingamba zafatwa kugira ngo igihingwa cya kawa gikomeze kubungwabungwa neza haba mu bwiza no gutanga umusaruro ushimishije.

Kubarura ibiti bya Kawa byatangirijwe mu Murenge wa Gihombo.
Kubarura ibiti bya Kawa byatangirijwe mu Murenge wa Gihombo.

Jabo akomeza avuga ko kumenya umubare nyawo w’ikawa abaturage batunze bizabafasha mu igenamigambi, ku buryo nta muturage uzongera kubura aho agurishiriza ikawa ye, ndetse akabasha gukora igenamigambi ry’imibereho ye isanzwe.

Agira ati “Umuturage ashobora gutungwa na kawa yonyine abishyizemo imbaraga akazikorera neza, akongera ubuso bwayo. Ni umutungo umara imyaka myinshi ku buryo ashobora no gukora igenamigambi rimuteza imbere mu muryango akorana na banki”.

Kubarura Kawa ngo bizafasha muri gahunda zo kuyiteza imbere.
Kubarura Kawa ngo bizafasha muri gahunda zo kuyiteza imbere.

Dr Ndambe Nzaramba Magnifique, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), avuga ko iki gikorwa cyo kubarura kawa kizafasha mu kumenya uko imbaraga zashyizwe mu gihingwa cya kawa zihagaze ndetse n’ibisabwa ngo kirusheho gutanga umusaruro.

Agira ati “Hashyizwemo imbaraga mu guhinga ikawa, turashaka kumenya uko ubuso bwaguwe bungana, bidufashe kumenya ifumbire ikenewe, imiti ikenewe n’abahinzi n’ubundi bufasha bukenewe kugira ngo twongere umusaruro wa kawa mu bwiza no mu ngano”.

Ngo hifuzwa umuturage watungwa na Kawa yonyine.
Ngo hifuzwa umuturage watungwa na Kawa yonyine.

Abahinzi ba kawa bavuga ko biteze ko ibibazo basanzwe bahura na byo muri ubu buhinzi bwa kawa bizavaho nko kubura ifumbire, kubura amasoko, igiciro gihindagurika ndetse n’imiti ibonekere igihe.

Umwe muri bo agira ati “Iri barura twiteze ko rizatuma tubonera ku gihe ibyo twajyaga tubona bitugoye nk’ifumbire n’imiti, ariko kandi ntabwo tuzongera gutanga umusaruro wacu ku giciro gito kuko tuzaba tufite benshi bazi ko dufite umusaruro twejeje”.

Akarere ka Nyamasheke kaza ku isonga mu kugira ikawa nyinshi n’inganda nyinshi ziyitunganya.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iri barura riziye igihe maze abanyarwanda bahinga kawa bakomeze gutezwa imbere nayo

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka