Nyamagabe: Ubuso buto buhinzeho icyayi butuma uruganda rwa Kitabi rutabyazwa umusaruro 100%

Ubuyobozi bwa Rwanda Mountain Tea ifite imigabane myinshi mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi buratangaza ko kugeza ubu rutarabasha kubyazwa umusaruro wose rushobora gutanga kubera ko rutabona icyayi gihagije cyo gutunganya, bukaba buri mu rugamba rwo kongera umusaruro w’icyayi ngo rubashe kubyazwa umusaruro 100%.

Majyalibu Jotham, umuyobozi mukuru wa Rwanda Mountain Tea atangaza ko uruganda rwa Kitabi rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 2400 ku mwaka nyamara kugeza ubu ntirunageza ku bihumbi bibiri, hakaba hakenewe ko inzego zinyuranye zifatanya mu gushaka uburyo rwabyazwa umusaruro wose rushobora gutanga.

Ati “uruganda rwa Kitabi amamashini arimo afite ubushobozi bwo kuba yatanga toni 2400 ku mwaka ariko uyu munsi turacyari kuri toni 1800 murumva ko tukiri hasi. Dukeneye rero kugira ngo icyo gihombo tugikuremo uruganda rubyazwe umusaruro”.

Uruganda rw'icyayi rwa Kitabi ntirurabasha gutanga umusaruro 100%.
Uruganda rw’icyayi rwa Kitabi ntirurabasha gutanga umusaruro 100%.

Kugira ngo uruganda rw’icyayi rwa Kitabi rubashe kubyazwa umusaruro mu buryo bukwiriye harasabwa kongera ubuso buhinzeho icyayi ndetse n’ubuhinze bugafatwa neza kugira ngo bubashe gutanga umusaruro uko bikwiriye, akaba arirwo rugamba Rwanda Mountain Tea iri kurwana nk’uko Majyalibu akomeza abivuga.

“Hari ukongera ubuso buteyeho icyayi ariko n’ubuso buhinzeho icyayi bugafatwa neza kugira ngo bubashe gutanga umusaruro nyakuri,” Majyalibu.

Uruganda rutanga toni 1800 ku mwaka kandi rufite ubushobozi bwo gutanga toni 2400.
Uruganda rutanga toni 1800 ku mwaka kandi rufite ubushobozi bwo gutanga toni 2400.

Karangwa David, Umuyobozi wungirije wa koperative y’abahinzi b’icyayi bakorana n’uruganda rwa Kitabi bakaba banafitemo imigabane ingana na 10% “KOBACYAMU”, atangaza ko nabo bafite gahunda zigamije guteza imbere abanyamuryango babo bongera ubuso buhinzeho icyayi kuko kibafatiye runini ugereranyije n’ibindi bihingwa, ndetse bakaba baranayobotse gukoresha ifumbire y’imborera mu cyayi ngo umusaruro wiyongere kandi ube mwiza kurushaho.

Hakenewe kongerwa ubuso buteyeho icyayi.
Hakenewe kongerwa ubuso buteyeho icyayi.

N’ubwo imirima y’icyayi itarabasha guhaza uruganda rwa Kitabi, hatewe intambwe igaragara mu kongera ubuso buteyeho icyayi kuko mu myaka icyenda ishize ubuso buteyeho icyayi cy’uruganda hatabariwemo icy’abaturage bwavuye kuri hegitari 350 ubu zikaba zigeze hafi kuri hegitari 900, urugamba rukaba rukomeje bongera imbaraga mu gukangurira abaturage nabo bakongera ubuso.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka