Nyamagabe: Gukora amaterasi y’indinganira basa n’ababikora ku ngufu bituma abaturage batayabyaza umusaruro-Sosiyete Sivile

Sosiyete sivile iriga k’uburyo umuturage yarushaho gusobanukirwa n’amaterasi y’indinganire, akamaro kayo n’uko yahindura imibereho ye bishingiye ku buhinzi ndetse n’imbogamizi zirimo zigashakirwa umuti.

Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta hamwe n’abanyamadini n’amatorero, kuri uyu wa 2 Mata 2015, bahuriye mu nama yo gusangira amakuru, y’uko abaturage bumva gahunda yo guca amaterase y’indinganire ndetse n’imbogamizi abaturage basangamo zigashakirwa umuti.

Abahagarariye Sosiyete Sivile bunguranye ibitekerezo mu musaruro n'imbogamizi ziva muri gahunda yo guca amaterasi.
Abahagarariye Sosiyete Sivile bunguranye ibitekerezo mu musaruro n’imbogamizi ziva muri gahunda yo guca amaterasi.

Mu bushakashatsi sosiyete sivile yakoze, bugaragaza ko ibibazo abaturage bahura nabyo mu bijyanye na gahunda yo guca amaterase y’indinganire, byiganjemo kudasobanukirwa neza inyungu zayo, bigatuma bayakora nk’abakora ku gahato , ikindi ntibayabyaze n’umusaruro.

Fransis Gakuba umukozi wa EAR Kigeme, wari witabiriye iyi nama yadutangarije ko gahunda y’amaterasi y’indinganire ari gahunda nziza abaturage bishimira ariko ko abayishyiramubikorwa batita k’uruhare rw’umuturage kandi ngo banamusobanurire neza uko iteye.

Yagize ati “Twabonye ibibazo byinshi rero tugiye kuganira n’akarere kugira ngo ibyo nabyo biveho, noneho abaturage babashe kuba muri izo gahunda bazishimiye kandi zibasha kubabyarira umusaruro.”

Ugaharariye imiryango itegamiye kuri leta mu karere ka Nyamagabe, Therese Uwizeye yadutangarije ko zimwe mu mbogamizi zigaragara zizakorerwa ubuvugizi ku rwego rw’akarere bityo amaterasi akabyazwa umusaruro kandi n’abaturage bakayabonamo inyungu.

Yagize ati “Ukuntu abaturage bagomba gukoresha amaterase yabo y’indinganire, ntibayace gusa kugira ngo agume aho ngaho, ahubwo akabyazwa umusaruro, tuzavugana n’akarere turebe izaciwe zibyazwa umusaruro?noneho tukareba ko inkunga yatanzwe irigufasha koko.”

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ikaba izibanda kukwereka abaturage aho gahunda y’amaterasi y’indinganire yatanze umusaruro, kurushaho kubaha uruhare mu ishyirwamukorwa rya gahunda y’amaterasi kandi bagashishikarizwa no kuyahingamo.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jye mbona ikibazo gikomeye ari ukuntu abaturage bangirizwa ibyabo my icibwa ry’ayo materasi bikabasonzesha kandi hari ubundi buryo yakorwa ntacyangijwe. Bige byitabwaho kuko bituma basigarana intimba ituma batayibonamo.

Bosco yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Jye mbona ikibazo gikomeye ari ukuntu abaturage bangirizwa ibyabo my icibwa ry’ayo materasi bikabasonzesha kandi hari ubundi buryo yakorwa ntacyangijwe. Bige byitabwaho kuko bituma basigarana intimba ituma batayibonamo.

Bosco yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka