Nyamagabe: Abatuye umurenge wa Gatare bafite ikibazo cy’umusaruro muke w’icyayi

Abaturage batuye umurenge wa Gatare bavuga ko bafite ikibazo cy’umusaruro muke w’icyayi kuko batabasha kubona icyo bagemura ku ruganda rutunganya icyayi rwa Mushubi.

Umurenge wa Gatare utuwe n’abaturage benshi batunzwe n’umurimo wo guhinga icyayi baba abibumbiye mu makoperative n’abahinga icyayi mu mirima yabo bwite, umusaruro ugakusanyirizwa hamwe ukajyanwa ku ruganda rw’icyayi rwa Mushubi ruherereye mu murenge wa Buruhukiro uhana imbibi n’uyu wa Gatare.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’umusaruro muke w’icyayi ahanini uturuka ku guhanama kw’imisozi icyayi gihinzeho n’ifumbire idahagije.

Uwitwa Agnes Uwamahoro yagize ati “hari icyayi kiba kiri mu misozi ihanamye imivu ikajyamo ifumbire ntifate neza, n’ikibazo cy’ifumbire nkeya yatugeragaho kubera ikibazo cy’umuhanda twari dufite, cyangwa se hakazamo uburwayi bigatuma utagisoroma nk’uko bikwiriye”.

Uwitwa Damascene Nsanzerwima nawe yavuze ko abangamiwe n’ifumbire ihenze bigatuma ntayo babona. Yungamo ati “batuguriza amafumbire bajya kutwishyuza bakatwishyuza amafaranga menshi cyane, niba nzishyura ibihumbi 100 bakandika nk’urugero ibihumbi 500”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatare, Céléstin Nkunzi, atangaza ko izuba ryavuye igihe kinini ryatumye n’umusaruro urushaho kuba muke n’ibura ry’ifumbire ryatewe n’inkunga yahabwaga aba baturage yahagaritswe.

“Hari inkunga bahabwaga ku nguzanyo ya BRD yabafashaga kugura amafumbire, iyo nkunga yari yahagaze noneho hajyaho gahunda y’uko abaturage bagomba kwigurira ku giti cyabo ifumbire batera mu cyayi,” Nkunzi.

Abenshi muri aba baturage bahinga icyayi ni abatishoboye bahawe imirima y’icyayi kugira ngo biteze imbere, inkunga bagenerwaga ihagaze bituma babura ifumbire umusaruro uba muke.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka