Nyagatare: Aborozi barifuza imbuto y’ubwatsi buhunikwa

Aborozi ba kijyambere mu karere ka Nyagatare barifuza ko bafashwa kubona imbuto y’ubwatsi bwahingwa bukoroha n’ihunika ku buryo bahangana n’izuba.

Gatoto Robert ni umworozi wa kijyambere mu kagari ka Musheri Umurenge wa Musheri.

Gatoto Robert arifuza ko bafashwa bakabonerwa imbuto y'ubwatsi buhunikwa.
Gatoto Robert arifuza ko bafashwa bakabonerwa imbuto y’ubwatsi buhunikwa.

Avuga ko by’umwihariko mu murenge wabo hashize imyaka 2 batabona imvura kuburyo amatungo yabo yicwa n’izuba.

Ahanini ngo impamvu ni uko ubwatsi bwa kimeza bafite bataburagira ngo banabusarure babuhunike.

Ikindi ngo urubingo basanzwe bahinga ngo rwuma vuba kurusha ubwatsi kimeza.
Asaba ubuyobozi kubafasha bakabonerwa ubwatsi buhingwa kandi buhunikwa byoroshye ku buryo amatungo yabo atasonza. “ Ubwo bwatsi nabwumvise mu Bugesera, babutuboneye nibura umuntu yahera kuri bucye uko imyaka ishira bukagenda bwiyongera. Kandi igiciro ari gicye umuntu yagura bwinshi.”

Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ikibazo cy’ubwatsi kizwi kandi kiri mu nzira zo gukemuka.

Ngo bavuganye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse ngo hari bake mu borozi batangiye gutera ubwatsi yabahaye.

Mu gihembwe cy’ihinga gitaha ngo ubu bwatsi bushobora kugera kuri benshi kandi ngo minisiteri yemeye kuzigisha abarozi kubuhinga, kubusarura no kubuhunika.

Ati “ Twavuganye na MINAGRI, ubu bacye mu borozi bahawe imbuto barateye kandi ukuntu bishikaje benshi batwemereye no kwigisha aborozi uko babuhinga n’uko babuhunika. Vuba rwose biragera kuri benshi babyifuza.”

Akarere ka Nyagatare kihariye 40% by’inka ziri mu gihugu, n’ubwo karangwamo izuba ryinshi umukamo mwinshi w’amata ugemurwa ku ruganda Inyange niho uturuka.

Mu gihe cy’impeshyi ariko usanga umukamo ugabanuka ku buryo bukabije ahanini kubera ko nta buryo buhamye bwo kugaburira amatungo.

Urugero ni uko mu mvura uruganda Inyange rwakira litiro zisaga ibihumbi 42 ku munsi naho mu mpeshyi zikagera ku bihumbi 30 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka