Nyagatare: Abaveterineri barasaba aborozi kubagirira icyizere

Abaveterineri 25 bo mu turere 4 two mu Ntara y’Iburasirazuba bari mu mahugurwa ku gutera intanga barasaba aborozi kubagirira icyizere.

Ni amahugurwa y’ibyumweru bibiri yatangiye ku wa 15 Ukuboza 2015 azabafasha kunoza akazi kabo ku gutera intanga.

Abaveterineri bahugurwa bemeza ko bagiye kurushaho kunoza umwuga wabo.
Abaveterineri bahugurwa bemeza ko bagiye kurushaho kunoza umwuga wabo.

Doctor Sebatware Joram, urimo guhugurwa, avuga ko nyuma y’aya mahugurwa umuveterineri azarushaho gukora neza akazi ke bityo bikazabagarurira icyizere mu borozi.

Ngo ubundi hari ubwo bateraga inka intanga ntizifate bitewe n’ubumenyi bucye cyangwa kudaterera ku gihe itungo ryarindishijwe.

Ati “ Veterineri hari ubwo yagendaga inka yarindutse agatera ya nka intanga kandi yarindutse. Turashaka ko batazongera guhusha kuko byaduteranyaga n’aborozi. Aborozi batugirire ikizere tugiye kubikora neza.”

Mugabe Tharcisse, umworozi wo mu Murenge wa Rwimiyaga akaba abifatanya no gutera intanga.

Avuga ko kwiga gutera intanga yabitangiye kubera guhemukirwa n’abaveterineri.

Ngo yahamagaraga veterineri agatinda kuza aho aziye agasanga inka yarindutse yayitera intanga ntifate.

Kuba abyikorera ngo byamufashije byinshi kuko inka ze azigenera igihe cyo konsa no kubyara.

Agira ati “Aho mbyigiye byaramfashije cyane kuko sinkiserera n’abaveterineri. Buri mwaka inka zanjye zirabyara kandi nkavukisha inyana y’ubwoko nifuza. Mbere hari ubwo bantereraga intanga nifuza Fresian nkabona ibyaye Jessie.”

Abaveterineri bahugurwa ni 25 bibumbiye muri Koperative ERAGIC igamije kuzamura umukamo binyuze mu gutera intanga.

WDA ibinyujije mu mushinga wayo SDF ikaba ari yo yateye inkunga ERAGIC kugira ngo ihugure abanyamuryango bayo.

Kuva hashingwa koperative ERAGIC y’abaveterineri batera inka intanga mu Ntara y’Iburasirazuba, mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, mu mwaka wa 2005, inka ibihumbi 27 na 182 ni zo zimaze guterwa intanga. Izatewe intanga zigafata ni 13690 havukamo inyana 13591.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka