Nta butaka bugomba gupfa ubusa kugirango Abanyarwanda bihaze mu biribwa

Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yategetse abayobozi b’intara n’uturere kutemera ko hari ubutaka bupfa ubusa, kandi bwagombye guhingwa kugira ngo abaturarwanda bihaze mu biribwa, banasagurire ibihugu byo mu karere bivugwamo ubukene bw’ibiribwa.

“Mayor! Kiriya gishanga cyawe cya Rulindo tuzagipfa! Genda ugihingishe kandi hajyemo igihingwa kimwe. Ubutaka bwegereye ahari uruganda Inyange bwose nta kintu kiburiho, Guverineri w’Amejyepfo arabizi ko hari amasambu menshi adahinze, za Bugesera ni uko, murasabwa kubikosora”- Ministiri w’intebe, Dr Habumuremyi.

Hari ku gicamunsi cyo kuwa gatanu tariki 25/01/2013, mu kiganiro abayobozi b’uterere bose, ba Guverneri hamwe n’abikorera bo mu gihugu bari bahuriyemo hagamijwe guhuza inzego za Leta n’iz’abikorera kugirango banoze ishoramari mu Rwanda.

Ministiri w’intebe yavuze ko ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kidashobora gukemuka mu gihe mu gihugu hakigaragara amasambu menshi adahinze. Yemeza ko ibihugu byo mu karere nabyo nta biribwa bifite, bishobora kuza guhahira mu Rwanda.

Dr Habumuremyi asaba ikigo RAB gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi gufasha abahinzi kubona ifumbire hakiri kare, kuko ngo byagaragaye ko abahinzi batabona umusaruro uhagije bitewe n’ibura ry’inyongeramusaruro, cyane cyane ifumbire.

Umuyobozi wa Guvernema yasabye ubuyobozi bw’ibanze gukumira ko abaturage bongera kuragira amatungo ku gasozi, nyuma yo kumva ko mu akarere ka Bugesera, amatungo asigaye aragirwa mu ishyamba ryatewe hagamijwe guca ubutayu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikibazo ni ukohari uturere tuda secteur prive agaciro nkuko umuyobozi abivuga!

nyakwigendera yanditse ku itariki ya: 28-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka