Ngororero: Bamwe mu bahinzi bibasiwe n’icyatsi cyitwa “kurisuka”

Abahinzi bo mu tugari tumwe na tumwe tugize uwo murenge wa Nyange akarere ka Ngororero, bavuga ko bibasiwe n’icyatsi cy’icyonnyi cyitwa kurisuka cyangiza ibihingwa ntibabone umusaruro uko bari bawutegereje.

kurisuka, Rwona, Mugabo udatsimburwa, Bariyentaraza, aya ni amazina yahawe icyatsi kibangamira bidasanzwe umusaruro w’ibinyampeke cyane cyane Amasaka n’ibigori. Mu ndimi z’amahanga iki cyatsi.

Aho kurisuka yibasiye ibinyampeke birarumba.
Aho kurisuka yibasiye ibinyampeke birarumba.

Cyitwa Striga, kikaba gifite amoko agera kuri 50 ariko mu Rwanda ibyabashije kuhagaragara ni ubwoko bwa Striga Hermonthica na Striga asiatica. Cyarabanje kugaragara mu turere tw’Iburasirazuba bw’igihugu aritwo Kirehe, Nyagatare na Kayonza nkuko Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) ibitangaza.

Ubu bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Nyange kimwe no mu yindi mirenge ugize akarere ka Ngororero nka Bwira na Gatumba, bavuga ko icyo cyatsi cyamaze kubagerera mu mirima kikaba gituma batabona umusaruro kuko cyica imyaka.

Nk’uko abahanga babitangaza, ngo iki cyatsi kibi cyaba cyaraturutse mu gace k’amajyaruguru ya afurika mu misozi ya Nuba muri Sudan kikaba cyaragendanagan’amasaka aho bayahinga hose muri ako gace. Iki cyatsi gikunda ahantu humye cyane (hatagira ubuhehera bubereye) kandi kikaba kidashobora kubaho kidafashe ku mizi y’ibinyampeke.

Alexis Benimana, ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ngororero avuga ko nta buryo bafite bwo kurwanya icyo cyatsi uretse guhinga kenshi aho cyagaragaye kugira ngo kivemo. Nyamara, abahanga bavuga ko icyo cyatsi gikwirakwizwa n’umuyaga, amatungo cyangwa umuhinzi igihe ahunguriye imbuto zacyo.

Urubuga internet rwa MINAGRI rvuga ko uburyo bumwe gusa kugira ngo icyo cyatsi gicike ari uguhuriza ingufu hamwe mu kurinda imirima yabo. Bakavuga ko hanahuguwe abafashamyumvire ku bijyanye no kurwanya iki cyatsi, nubwo abahinzi bo mu karere ka Ngororero bafite iki kibazo bavuga ko ntabo bafite.

Gusa, kuba iki gihingwa kiba gusa ahari ibinyampeke, ngo abahinzi bashobora kugihashya bahinga ibinyabijumba n’ibinyamisogwe aho kiri ndetse bagashyira mo ifumbire y’imborera nyinshi kuko iki cyatsi kibasira ahari ubutaka busharira.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka