Ngororero: Abaturage barasabwa kwitabira guhinga imigano

Abaturage bo mu karere ka Ngororero barakangurirwa kwitabira ubuhinzi bw’imigano, kubera ubuaka bwako bugizwe n’imisozi ihanamye ikunze guteza isuri, nk’uko babigirwamo inama n’ishyirahamwe Nyarwanda ryita kubidukikije ARECO (Association Rwandaise des Ecologistes).

Antoine Ngaboyisonga, umukozi w’iryo shyirahamwe avuga ko n’ubwo abahinzi Nyarwanda batarinjiza umugano mu bihingwa bitabira, ifite akamaro kanini harimo gukoreshwa mumirimo iyo ariyo yose yifashishwamo ibiti, gukora mo ibikoresho by’ubukorikori, kuribwa no gukorwa mo ibinyobwa bitandukanye n’ibindi.

Ahenshi muhagaragara imigano mu karere ka Ngororero usanga ari iyimejeje.
Ahenshi muhagaragara imigano mu karere ka Ngororero usanga ari iyimejeje.

Avuga ko umugano uterwa ari umwe ariko nyuma y’imyaka itatu gusa ukaba umaze kororoka cyane. Nubwo imigano isaba ubutaka kubuso bunini, anavuga ko imigano ishobora guhingwa ahantu hasanzwe hadahingwa kuko wihanganira ubutaka bubi, ukifumbira ukanororoka cyane.

Ngaboyisonga avuga ko imigano ihinzwe ku buso bungana na hegitari imwe ikurura imyuka mibi ihumanya ikirere ku kigero cyikubye gatatu ugereranyije n’imyuka ikururwa n’ibiti bisanzwe, bikagira ingaruka nziza ku bidukikije.

Gusa kuba abahinzi n’abaturage muri rusange batamenyereye guhinga imigano ngo biri mubituma abenshi batitabira icyo gihingwa, ariko Ngaboyisonga we yemeza ko isoko ry’imigano rihari ndetse ikaba ikiri mikeya ugereranyije n’ikenewe kwisoko.

Gusa hari bamwe mubahinzi bitabiriye gahunda yo guhinga imigano bo mu karere ka Ngororero bavuga ko bahangayikishijwe n’indwara yibasira imigano yabo ikaba ishobora kuzabateza igihombo igihe yaba itabonewe umuti byihutirwa, nabyo bigaca intege abashaka gukora nkabo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye ntabwo nsobanukiwe.Ni ibihe biribwa n’ibinyobwa bikorwa mu migano?

rukundo yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka