Barayavuga Celestin, umwe mu bahinzi batitabiriye kuvugurura urutoki avuga ko mbere yumvaga ibyo basabwa nko kurandura insina zimwe no gutera bundibushya ngo ari igihombo, bityo akaba yaranze kwirandurira insina avuga ko yateye bimugoye.
Uyu mugabo avuga ko agerageza kwita ku rutoki rwe arukorera ndetse anarufumbira ariko ngo yeza ibitoki bifite ibiro biri hagati ya bitatu n’icumi.
Ngo iyo agereranyije n’umusaruro umuturanyi we witwa Habineza Fulgence witabiriye kuvugurura urutoki abona, ngo asanga ari igihombo gikomeye, ibyo we yita kujugunya amaboko n’ifumbire nta musaruro.
Bamwe mu bataravuguruye urutoki rwabo bavuga ko batabashije kubona imibyare y’insina zigezweho zo gusimbuza izo bari bafite.
Dusabimana Leonidas, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Ngororero avuga ko nubwo imibyare bahabwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi ikiri mikeya, bagerageza kuyituburira mu mirima bakayiha abaturage ku buntu ariko bamwe ntibabyitabire.
Umwe mu bahinzi bitabiriye guhinga urutoki bya kijyambere witwa Mutuyimana Anonciata, avuga ko yeza igitoki kiri hagati y’ibiro 50 na 100.
Ugereranyije n’ibyo abataravuguruye urutoki beza, asanga abarusha umusaruro inshuro ziri hagati ya 10 na 20, kandi ahinga kubuso butoya ugeranyije n’abataravuguruye urutoki rwabo.
Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abahinzi kwitabira kuvugurura urutoki ubu harifashishwa abajyanama b’ubuhinzi hamwe n’imirima shuri aho bereka abaturage ibyiza byo kuvugurura urutoki.
Urutoki ni kimwe mu bihingwa bisanzwe bitanga umusaruro mwinshi mu karere ka Ngororero ariko hamwe na hamwe uwo musaruro ukaba utagishimishije kubera ubwoko bw’insina bumaze kunanirwa ubutaka.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|