Ngororero: 70% by’abaturage bazakoresha imbuto z’indobanure
Mu igenamigambi ry’akarere ka Ngororero, ingo 51,240 zingana na 70% by’ingo zose zituye aka karere zigomba kuzaba zikoresha imbuto z’indobanure kandi bakazihinga ku buso buhujwe hakurikijwe igihingwa cyatoranyijwe muri buri gace.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bukomeje kuvuga ko bushyize imbere ibikorwa bigamije kuzamura umusaruro w’abaturage ushingiye ku buhinzi, kuko abenshi mu bagatuye batunzwe nabwo ariko hakaba hakiri benshi babukora ku buryo bwa gakondo budatanga umusaruro mwishi, bityo guhingira hamwe bikazazamura ubumenyi bw’abahinzi.
Muri izo ngo 51,240 zahizwe muri uyu mwaka w’imihigo wa 2014-2015, ingo 39,967 zamaze kubigeraho, aho abazituye bahinze ibishyimbo, ibigori, kawa n’ibindi bihingwa byatoranyijwe kandi hakoreshejwe imbuto z’indobanure.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, aherutse gutangariza intumwa zari zaturutse ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ko bagamije gukomeza gufasha abaturage kwihaza mu biribwa ndetse bakanabona amafaranga menshi, dore ko aka karere gasanzwe gahahirwamo n’abacuruzi baturuka mu turere bihana imbibi no mu mujyi wa Kigali.
Uku guhuza ubutaka kandi ngo ni kimwe mu bizafasha abaturage kubona ifumbire bitabagoye kuko bizajyana no kororera hamwe, ndetse no guhuza ifumbire ituruka mu ngo, hamwe no koroherezwa kwishyura ifumbire mvaruganda.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|