Ngoma: Inkengero z’ikiyaga ya Mugesera zigiye guhingwaho imboga n’imbuto

Abahinzi barenga 100 bo mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma bibumbiye muri koperative bagiye guhinga imboga n’imbuto kuri hegitari enye ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera.

Abatuye mu murenge wa Mugesera bavuga ko usibye kuzamura ubukungu, ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bugiye gutezwa imbere muri uyu murenge buzanakemura ibibazo by’imirire, nk’uko Ntawisi Théogene umwe mu banyamuryango b’iyi koperative abihamya.

Yagize ati « Bigiye kuzadufasha kugira ngo turye imbuto, kuko ari byiza ku buzima ndetse no kurya imboga. Nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu muri iyi myaka nazaba nkuyemo imodoka cyangwa ikindi kigaragaza ko imibereho yacu yahindutse».

INATEK igiye gufasha abahinzi guhinga imboga n'imbuto mu nkengero z'ikiyaga cya Mugesera.
INATEK igiye gufasha abahinzi guhinga imboga n’imbuto mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera.

Ubu buhinzi buzatezwa imbere ku bufatanye n’akarere ka Ngoma n’ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo (INATEK) muri gahunda yaryo yo kugira uruhare mu iterambere ry’agace rikoreramo.

Ikigo cy’ubushakashatsi muri INATEK kivuga ko cyiteguye kubana n’iyi koperative nibura mu gihe cy’imyaka ibiri, mu byo kizayunganira hakaba harimo ibirebena n’ubushakashatsi kimwe n’ubuhanga bugamije kunoza uyu mwuga bivugwa ko ufite isoko guhera muri uyu murenge.

Uwingabiye Fausca umwe mu bagize itsinda rya INATEK, yasabye abanyamuryango ba « Twige Twigira Mugesera », kurangwa n’ubwitange ndetse no kugira imicungire myiza y’umutungo wabo kugira ngo izabashe kuramba.

Hegitari enye ni zo zitangiriweho ibikorwa by’iyi cooperative bikazagurirwa ku bundi buso bwa hegitari icumi zatanzwe n’akarere ka Ngoma, hakazajya hakoreshwa uburyo bwo kuhira hifashishijwe amazi y’ikiyaga cya Mugesera.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imbuto nimboga nibimwe umubiri wumuntu ukenera cyane ndetse ugasanga ari na kimwe bihingwa bihenze haba mugihugu cyacu ndetse no kwisi muri rusange , ariko mugihe hano kunkengero ziki kiyaga hazaba hashyizwe izihagije hari benshi bizafashe

marie yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka