Ngoma: Barataka igihombo batewe n’imungu yibasiye ibigori bikiri mu bwanikiro

Abahinzi b’ibigori bibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye mu murenge wa Mutendeli,barataka igihombo ngo gikomeye batewe n’imungu yibasiye umusaruro wabo ukiri mu mirima no mu bwanikiro bigatuma ugabanuka.

Uretse igihombi batewe n’ibigori byabaga byamunzwe ngo hiyongereyeho ko kumungwa kw’ibi bigori byatumye bahita babigurisha igiciro kikiri gito kuko byari byatangiye kumungwa ku buryo batari kubihunika.

Abaguzi b'ibigori na bo ngo ntibakunda iyi mbuto bakayigura bayanga ngo kuko ibateza igihombo kubera kumungwa.
Abaguzi b’ibigori na bo ngo ntibakunda iyi mbuto bakayigura bayanga ngo kuko ibateza igihombo kubera kumungwa.

Aba bahinzi bavuga ko imbuto nshya bahinze babwirwa ko itanga umusaruro mwinshi ya SEDICO 513,ari yo yibasiwe ni iki kibazo cyo ku mungwa yonyine kandi ngo kuva batangira guhinga ibigori ni bwo bwa mbere babonye ibigori byabo bitangira kumungwa bikiri mu bwanikiro.

Uwayezu Jean de Dieu, umwe muri aba bahinzi avuga ko we muri toni imwe yari yejeje ibigera ku biro 300Kg,byamunzwe ndetse n’abaguraga ibigori bakabyanga bikamubera igihombo.

Ygize ati” Iyi mbuto nshya ni yo yagize ikibazo cyo kumungwa cyane rwose, ibindi byo byahinzwe nta kibazo byagize. Byarampombeje uretse imifuka itatu itaraguzwe, byatumye mpita ngurisha igiciro ari gito ku kilo ijana kandi ubundi narahunikaga nkagurisha ku giciro cyiza nk’uko ubu byazamutse biri ku 160Frs ku kilo.”

Undi muhinzi utuye mu Murenge wa Kazo twaganiriye, avuga ko we yagurishije nyuma ariko ngo n’abaguzi bari batangiye kwanga kugura iyo mbuto nshya ngo kuko ibahombya kubera kumungwa. Uyu muhinzi na we yemeza ko kuri hafi toni imwe yejeje yahombye imifuka itatu byamunzwe.

Aba bahinzi basaba ko imbuto nshya zajya ziherekezwa n’ibikenerwa byaba ari ibigori nk’ibyo bimungwa vuba bakabimenya kare bakabona imiti kugira ngo ntibagwe mu gihombo.

Umukozi w’Umurenge wa Mutendeli ushinzwe Ubuhinzi(Agronome), Sayikibibi Elie, avuga ko ayo makuru bayahawe n’abahinzi ariko ko ntabushakashatsi buhambaye bakoze ngo bubyemeze, gusa ngo icyo kibazo bagiye bakigaragaza.

Yagize ati”Usanga abahinzi bavuga ko iriya mbuto bahawe ngo yoroshye cyane yahise ifatwa n’imungu ariko ntitwabihamya kuko bisaba ubushakashatsi kuko hari ubwo biba byatewe na stoke,yaba kuba hari izindi mungu zaba ziri mu bwanikiro n’ibindi.”

Bamwe muri aba bahinzi bavuga ko nubwo itanga umusaruro mwinshi ukikuba kabiri batazongera guhinga iyi mbuto kuko n’abaguzi bababwiraga ko iyo mbuto batazongera kuyigura kuko ibahombya kubera kumungwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka