Aba bahinzi bavuga ko imvura muri iki gihembwe cy’ihinga yaguye ihagije ku buryo n’umusaruro w’ibirayi ndetse n’ibishyimbo watangiye kwiyongera ku masoko, bigaragaraza ko umusaruro uzaba uhagije.
Bamwe mu bahinzi baganiriye na Kigali today bavuga ko icyo bishimira ari uko kubera ibirayi byatangiye kwera byatumye ikiro kiva ku mafaranga 200 none ubu bakigura amafaranga atarenga 150.
Umwe muri aba bahinzi avuga ko igihembwe cy’ihinga gishize bahuye n’ikibazo gikomeye cy’izuba ryatse ari ryinshi maze imyaka yabo ntiyere bigatuma umusaruro ugabanuka cyane, ari nabyo byagize ingaruka ku biciro by’ibiribwa byari bimaze kuzamuka.
Yagize ati “Ubushize rwose ntacyo twasaruye byarumye kubera izuba ryinshi. Mu minsi ishize umuntu yajyaga mu isoko akabura uko abigenza ibyo kurya bihenze cyane, ibirayi, ibitoki n’ibindi bihenze rwose. Ariko bimwe nk’ibirayi biri kugabanuka cyane”.
N’ubwo hari abavuga ko ibura ry’imvura mu gihembwe cy’ihinga gishize cyabaye intandaro y’ihenda ry’ibiribwa, hari n’abavuga ko bagereranije n’uburyo imvura yari yaguye ari nke babona bitarahenze nk’uko bari babyiteze.
Aha batanga urugero ku bishyimbo aho igihe basaruraga bigura amafaranga 300 bibazaga ko bizagera aya mezi bigura igihumbi ariko ngo ntibyigeze birenga amafaranga 450.
Hirya no hino mu karere ka Ngoma ndetse no mu Rwanda bigaragara ko imvura yarumbutse ku buryo hari n’abavuga ko iri kwangiriza ibishyimbo aho biri byeze mu mirima, hakaba hakenewe imicyo ngo ibishyimbo byabo babyanike ubundi babihunike.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mwaka byo uragaragaza ko abahinzi bazasarura bityo bakiteza imbere, gusa bazibuke guhunika kuko ibihe bihora bisimburana iteka