Musanze: Abahinzi 1500 bagiye gukurwa mu buhinzi bwa bwire-ndamuke

Action Aid ifatanyije na FVA (Faith Victory Association) batangije umushinga wo kurwanya inzara mu ngo bateza imbere ubuhinzi bugamije kwihaza ku biribwa.

Uyu mushinga uzakorera mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze uzafasha amakoperative y’abahinzi 50 ubaha amahugurwa n’amatungo magufi.

N’ubwo Akarere ka Musanze kazwi nk’ikigega cy’ibirayi mu gihugu, ibirayi bihingwa mu mirenge mike yegereye Pariki y’Ibirunga. Ariko abaturage bo mu Murenge wa Muko babifashijwe n’Umushinga wa Action Aid yabahaye imbuto n’ifumbire na bo batangira kubihinga kuva ubwo.

Mu myaka ine Action Aid imaze ikorera mu Murenge wa Muko mu bikorwa byo kuzamura abahinzi, ngo urwego bagezeho n’ubwo rushimishije ariko baracyakora ubuhinzi buciriritse buzwi nk’ubuhinzi bwa bwire-Ndamuke.

Uyu mushinga uzagera ku bahinzi 1500.
Uyu mushinga uzagera ku bahinzi 1500.

Umuyobozi w’agateganyo wa Action Aid, Iyamuremye Justus avuga ko urugamba rwo kuzamura imibereho y’abahinzi rugikomeza. Ibi abishingira ko 52% by’Abaturage bo muri uwo murenge ngo bakiri munsi y’umurongo w’ubukene, ikindi 68% gusa ngo nibo bafite amasambu yo guhinga na yo mato.

Kugira ngo ibi babigereho, umushinga wa Action Aid ufatanyije FVA batangije undi mushinga mushya uzamara imyaka itatu, ukaba uzibanda guteza imbere abahinzi bibumbiye mu makoperative.

Iyamuremye agira ati “Amakoperative agera kuri 50 tuzafasha kugira ngo tuyahe inama n’ubushobozi bw’amafaranga basanzwe badafite, tubaha imbuto zitoranyijwe”.

Ikindi ngo uzaha abahinzi amatungo magufi babashe kubona ifumbire yo gukoresha bongere umusaruro uva ku buhinzi.

Uyu mushinga wa Action Aid uzagera ku bahinzi 1500, abagore 1250 n’abagabo 250. Mu myaka itatu uyu mushinga uzamara, ngo abo baturage bazafashwa n’umushinga uzasiga batakiri mu cyiciro cy’abatishoboye; nk’uko bishimangirwa na Munyambaraga Jean Pierre, ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Muko.

Mujawamungu Hilarie, umwe mu bayobozi ba Koperative “Hirwa Muko” yo mu Murenge wa Muko, imaze imyaka ine ifashwa na Action Aid, avuga ko amahugurwa bahawe n’inkunga isaga miliyoni 3.5 mbere yatumye batera imbere.

Yongeraho ko uyu mushinga mushya kuba uje ari uburyo bwiza bwo kurushaho gukirigita ifaranga. Ati “Muri rusange aho twari turi si ho tukiri. Kuba tugiye guhura na FVA n’iyindi ntera yo hejuru umugore wo mu cyaro azaba ari gukirigita ifaranga muri rusange…”

Uyu mushinga wa Action Aid uzatwara hafi miliyoni 600, amafaranga yatanzwe n’Umushinga Big Lottery wo mu Bwongereza. Umushinga Action Aid usanzwe ufasha ku buryo buhoraho kandi abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Shingiro.

Nshimiyimana Léonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka