Umurenge wa Mukama urimo abajyanama b’ubuzima 84 bakorera ku kigo nderabuzima cya Muhambo, bibumbiye muri koperative COWUVUMO ihinga inanasi bamaze guhinga ku buso bwa hegitari 5.
Nyirandugu Alvera avuga ko bahisemo iki gihingwa bitewe n’agace batuyemo kuko kidakunze kuhaboneka bityo batabura isoko. Gusa ariko ngo bahisemo inanasi hagamijwe no kwegereza abaturage imbuto kugira ngo barwanye imirire mibi.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bushima iki gikorwa cy’abajyanama b’ubuzima ariko bukabasaba kugihera mu ngo zabo. Gakuru James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama avuga ko abajyanama b’ubuzima bafite inshingano ikomeye yo guhindura imyumvire y’abaturage.
Abasaba gukora ibi bikorwa byabo bahereye mu midugudu batuyemo kugira ngo bibere abaturanyi babo urugero bityo indyo yuzuye igere kuri buri wese.
N’ubwo ubuso buhingwaho izi nanasi bwiyongera ndetse n’umusaruro ukaba wiyongera isoko ryo riracyari rito.
Perezida wa koperative COWUVUMO, Nsengiyumva Joël avuga ko kugeza ubu bazigurisha n’abaturage ba Mukama n’abandi bantu bazirangura ku magare, ariko ngo bafite icyizere cyo kubona isoko ryagutse kuko ngo hari umushoramari bavuganye.
Uretse ubu buhinzi bw’inanasi, abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Mukama bafite n’ubworozi bw’inka zizajya zibaha ifumbire y’inanasi zabo.
Intego bafite ngo ni uko buri wese azajya aba afite akarima k’igikoni k’intarugero yigishirizaho abaturage ndetse no kwagura ubuhinzi cyane ubw’imbuto.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibikorwa nkibi bihuza abantu mu matsinda usanga bigira umusaruro maze bigatuma ba nyirabyo batera imbere, nabandi babakopere