Muhura: Umusaruro bakura mu buhinzi bwa kawa ubafasha kwiteza imbere

Abahinzi b’igihingwa cya kawa bo mu Kagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura ho mu Karere ka Gatsibo, batangaza ko umusaruro bakura mu buhinzi bwa Kawa bwabo utuma babasha kwikenura bakiteza imbere bo n’imiryango yabo.

Ibi aba bahinzi ba kawa babitangaje kuri uyu wa kane tariki 6/11/2014, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gutera ifumbire muri kawa ku rwego rw’akarere ka Gatsibo hagamijwe kongera umusaruro wa kawa yari isanzwe yera muri aka karere.

Abahinzi ba Kawa bavuga ko umusaruro ibaha ubafatiye runini.
Abahinzi ba Kawa bavuga ko umusaruro ibaha ubafatiye runini.

Nzaramba Hassan, umuhinzi wa kawa w’intangarugero mu kagari ka Gakorokombe, avuga ibanga akoresha kugira ngo abashe kubona umusaruro utubutse kurusha bagenzi be.

Ati “Ibanga nta rindi ni ukwita ku gihingwa cyawe cya kawa, ukamenya kugikorera ukakitaho kandi uko usaruye ukibuka kuzigama amafaranga uzifashisha mu ihinga ritaha”.

Aba bahinzi ba kawa n’ubwo bishimira umusaruro bakura mu buhinzi bwabo, banavuga ko bagihura n’imbogamizi ku isoko ngo kuko igiciro bayigurishaho usanga kikiri hasi cyane ugereranyije n’ibyo baba batakaje mu gihe cyo guhinga kawa no kuyisarura.

Igihingwa cya Kawa nicyo kera cyane mu murenge wa Muhura kurusha ibindi.
Igihingwa cya Kawa nicyo kera cyane mu murenge wa Muhura kurusha ibindi.

Ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Muhura, Kayitesi Régine nawe avuga ko igihingwa cya kawa gifitiye akamaro kanini abayihinga, ariko akavuga ko ku kijyanye n’ibiciro bya kawa ku isoko ntacyo babihinduraho ngo kuko ari igiciro mpuzamahanga.

Muri aka kagari ka Gakorokombe ho mu murenge wa Muhura hasanzwe hera n’ibindi bihingwa nk’ibigori n’ibishyimbo ariko usanga kawa ariyo ihera cyane, kuko 65% byikubirwa na kawa gusa.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka