Muhanga: Ubuyobozi burahumuriza abahinga mu gishanga cya Rwansamira

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arahumuriza abanyamuryango ba Koperative (KOPARWAMU) ihinga mu gishanga cya Rwansamira mu Murenge wa Nyamabuye, kubera kwamburwa icyo gishanga kigahabwa umushoramari uzagicukuramo ibumba, akavuga ko kitazacukurirwa icyarimwe.

Abahinga muri Rwansamira basigaranye agace gato k'igishanga
Abahinga muri Rwansamira basigaranye agace gato k’igishanga

Ibyo bitangajwe mu gihe igihembwe cy’ihinga 2014A kizatangizwa ku mugaragaro ku wa 15 Nzeri 2023 mu Karere ka Muhanga, mu gace gato abo bahinzi babaye batijwe kuko ahandi hatazahingwa, kubera ko umushoramari wahahawe yamaze kuhatangira ubushakashatsi bw’ibumba azakoresha mu gukora amakaro.

Umuyobozi wa COPARWAMU, Dusabemungu Innocent, avuga ko muri rusange abanyamuryango batewe impungenge no kuba Koperative yabo igiye guhomba kuko aho abahinzi bakoreraga batazongera kuhahinga.

Avuga ko ubusanzwe bahingaga mu bice bitatu bigize icyo gishanga, ariko basigaranye agace kamwe, ku buryo n’ubwo bari kwitegura guhingamo ibigori, abanyamuryango babarirwa mu 100 ari bo gusa bazaba bafite imirima, naho abarenga 200 bakaba bagiye kurara ihinga.

Asaba ko bishobotse bakomeza kumvikana n’umushoramari, akajya akorera mu gice kimwe mu gihe ikindi kiri guhingwa, ibumba rigakurwa mu kindi nyuma yo kugisubiranya bakongera kugihabwa bagahinga.

Avuga ko igiteye impungenge cyane ari uko koperative ishobora gusenyuk,a kuko nk’imitungo itimukanwa bakoreshaga itazaba igifite akamaro, kandi ibarirwa mu gaciro ka miliyoni zisaga 300Frw, ndetse n’umusaruro ukaba ugiye kugabanuka nk’uko byagenze mu gihembwe gishize cy’ihinga.

Agira ati “Imirima batwambuye ni yo yari itunze abanyamuryango bacu, niko kazi twakoraga ko guhinga kuva muri 2012 ubwo Koperative yabonaga ubuzima gatozi. Ubu ntaho tuza kwerecyeza kuko nta mirima dusigaranye, byaba byiza umushoramari agiye akorera mu gice kimwe natwe tugakorera mu kindi bityo bityo”.
Yongeraho ko umushoramari wahawe igishanga yakomeza kwita ku biganiro bagiranye byo guha abanyamuryango ba KOPARWAMU akazi ko gushakisha iryo bumba, dore ko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko inyungu bakuraga mu buhinzi bazazibona mu bucukuzi bw’iryo bumba.

Bahingagamo n'ibishyimbo bikera cyane
Bahingagamo n’ibishyimbo bikera cyane

Meya Kayitare avuga ko ubutaka umushoramari yahawe ari ubwa Leta, ari na yo yari yarabutije abaturage, kandi ko azakorana neza n’abahinzi kuko igishanga cyose atazagikuriramo ibumba icyarimwe.

Agira ati “Abahinzi bahumure ntabwo igishanga cyose bacyambuwe, umushoramari azajya akura ibumba mu gice kimwe, abaturage nabo babe bahinga ikindi, kuko gahunda dufite ni iyo guhinga ubutaka bwose bwera kugira ngo twongere ibiribwa, ntabwo rero twarekera aho ubuso bupfa ubusa kandi bwahingwaho”.

Uruganda rukora amakaro rwubautse mu cyanya cy’Inganda cya Muhanga biteganyijwe ko ruzakoresha abantu basaga 300 buri munsi, barimo n’abazakora akazi ko gushakisha ibumba, ubuyobozi bukaba bwizeza abazabura imirima ko ari bo bazaherwaho bahabwa ako kazi.
Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka