Mudende: Abatahutse bava Kongo bashyikijwe imbuto n’ibikoresho by’ubuhinzi

Imiryango 123 y’Abanyarwanda batishoboye yatahutse kuva 2009 kugera 2015 mu mu Murenge wa Mudende kuri uyu wa 01Mata 2015 yashyikirijwe imbuto y’ibirayi ingana n’ibiro 9840, ibiro 1180 by’ifumbire ya NPK 17 17 17 ingana n’ibiro 1180, ibiro 99 by’umuti wica udukoko Mancozeb hamwe n’ibyuma bitera umuti mu myaka 21.

Imbuto y’ibirayi n’ibikoresho by’ubuhinzi barabishyikirijwe na Minisitere y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR) ku bufatanye na Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abanyarwanda batahutse batishoboye.

Bamwe mu baturage bahabwa inyongeramusaruro yo gukoresha mu buhinzi bw'ibirayi.
Bamwe mu baturage bahabwa inyongeramusaruro yo gukoresha mu buhinzi bw’ibirayi.

Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Mudende, Eric Nduwayo, mu gushyikiriza ibikoresho imiryango yatahutse akaba abashishikariza kubibyaza umusaruro no guharanira kugira ubuzima bwiza ariko bazirikana ko hari abandi Banyarwanda basigaye mu mashyamba kandi bacyeneye gutaha, abasaba kuba intumwa nziza zibahamagarira gutaha mu Rwanda.

Umugwaneza Laetitia, Umukozi wa MIDIMAR mu Karere ka Rubavu ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahutse batishoboye yabasabye gukoresha ubufasha bahawe mu kwiteza imbere kugira ngo bashobore kuva mu cyiciro cyo gufashwa ahubwo na bo bafashe abandi.

Umukozi wa MIDIMAR Umugwaneza ashyikiza abatahutse amasuka yo guhingisha.
Umukozi wa MIDIMAR Umugwaneza ashyikiza abatahutse amasuka yo guhingisha.

Abahawe imbuto bavuga ko kuva bataha batarashobora gusubira mu buzima busanzwe ariko kubera uburyo bitaweho bizera ko bagiye kwiyubaka ndetse bakagira uruhare mu gufasha abandi bataha hamwe no guhamagarira abo basize mu buhunzi kugaruka mu Rwanda kuko basanga ntahandi umunyarwanda yagirira agaciro uretse mu gihugu cye.

Imiryango yatahutse itishoboye yagejejweho imbuto n’ibikoresho by’ubuhinzi nyuma y’uko tariki ya 23 Werurwe 2015 bari bahawe amasuka yo gutegura imirima bagiye guteramo imbuto bashyikirijwe.

MIDIMAR muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahuka, ibagenera ubwisungane mu kwivuza, guhabwa imbuto n’ibikoresho by’ubuhinzi, guhabwa amatungo magufi abafasha kubona inyongera musaruro, kubigisha imyuga itandukanye hamwe no kubakira amazu kubadafite aho kuba.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka