Mu myaka ine intara y’Amajyaruguru irakuba kabiri ibiva m’ubuhinzi

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, aravuga ko mu myaka ine iri imbere, intara ayoboye izaba ibasha kubona umusaruro ukubye kabiri uboneka ubu, hagendewe kuri gahunda ihari jyanye na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri EDPRS II.

Ibi Guverineri Bosenibamwe Aime akaba yarabivuze kuri uyu wa kane tariki 9/1/2014, mu nama igamije kugaragaza uko uturere twakoze gahunda y’ingengo y’imari y’igihe kiringaniye MTEF (Medium Term expenditure framework).

Guverineri Bosenibamwe aravuga ko umwaka utaha uzarangira buri mu ryango mu ntara ayoboye woroye inka.
Guverineri Bosenibamwe aravuga ko umwaka utaha uzarangira buri mu ryango mu ntara ayoboye woroye inka.

Ah kandi hari kurebwa ibyo ibikorwa biteganya gukora, hashingiwe ku bikenewe cyane, hatarebwe gusa ku mikoro ahari,ari nako harebwa uko uturere twahuje ibyihutirwa bigomba gukorwa n’ubushobozi buhari.

Muri uru rwego Guverineri Bosenibamwe Aime avuga ko akurikije ibiteganywa n’uturere two mu ntara ayoboye, ngo mu myaka ine iri imbere, ubwo EDPRS 2 izaba irangira, umusaruro uturuka mu bihinga ngengabukungu uzaba warikubye kabiri.

Abafite aho bahurira n'iterambere ry'intara y'Amajyaruguru bari bitabiriye.
Abafite aho bahurira n’iterambere ry’intara y’Amajyaruguru bari bitabiriye.

Agira ati: “Umusaruro dufite ubungubu ntabwo ariwo dushaka kuganaho. Turashaka kuwukuba kabiri mu mwaka wa 2017. Ni ukuvuga ngo tuzajya twongeraho buri mwaka.”

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, aravuga kandi ko biteganyijwe ko mu mwaka wa 2015, gahunda ya Girinka Munyarwanda izaba yarashojwe, biturutse ku kuziturirana ndetse no koroza abantu.

Ati: “Tuzashyira imbaraga mu bworozi bw’amatungo maremare. Gahunda ya girinka izaba yarangiye mu mwaka wa 2015. Dukoresheje uburyo bwo kuziturirana, guha inka abakene k’uburyo tuzagera mu mwaka wa 2016 k’uburyo buri muryango uzaba ufite byibura inka imwe.”

Avuga kandi ko bazakomeza gushyira imbaraga mubworozi bw’amafi ndetse n’inzuki, k’uburyo ubuki nabwo buzafasha mu kuzamura amafaranga yinjira mu mifuka y’abatuye intara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru avuga ko hakwiye kongerwa uruhare rw’ubuhinzi mu bukungu bw’intara y’Amajyaruguru, k’uburyo ibirenga 40% mu bukungu bw’iyi ntara byaba bituruka mu buhinzi.

JeanNoel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka