Minisitiri Musoni arashishikariza abahinzi b’ikawa kugira umuco wo kuzigama
Ubwo yagendereraga abahinzi ba Kawa b’ahitwa i Cyendajuru ho mu Murenge wa Simbi, mu Karere ka Huye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yabasabye gutangira kugira umuco wo kuzigama no gucunga neza umutungo wabo.
Ibi Minisitiri yabihereye ku ko aba bahinzi bahinze kawa mu masambu yabo yose, none ubu izi kawa zikaba zizatangira kwera ku isizeni yo muri uyu mwaka wa 2014.
Minisitiri Musoni ati “musabwa guhinga ikawa mu masambu yanyu kwari ukugira ngo mutere imbere. Ni byiza ko mutangira kumenya uko mucunga umutungo, kuko mu minsi iri imbere muzatangira kubona amafaranga menshi.”
Yabagiriye inama kandi yo kwita ku ikawa zabo agira ati “ikawa muyifate neza, igiti kijye gitanga umusaruro mwinshi ushoboka.”
Abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Simbi bari mu gace ubu kari guhingwamo kawa ku buryo bufatika bitewe n’uko hazwi kuba hera ikawa iryoshye yamamaye ku isi hose ku izina ry’ikawa ya Maraba.
Mu guhinga izi kawa zabo bagiye babihemberwa amafaranga 1000 ku munsi ndetse bakanemererwa kuzihingamo imyaka itazica zikiri ntoya. Icyakora, ubwo ubu zigeze kuba zakwera, basabwa kuzisasira ntibongere kuzihingamo.
Ku ikubitiro abahinzi bamwe ntibemeraga kuba bahinga ikawa ku butaka bafite bwose bwagenwe kuyihingamo, ariko ubu na bo ngo bamaze kubyumva.
Umwe muri bo ati “n’ubundi ubutaka bwacu bwaragundutse, ntibwera indi myaka. N’urutoki ruhari rurabigaragaza (si rwiza ndlr). Nyamara ikawa yo irahera cyane. Dufite icyizere ko ubwo itangiye kwera izatumara ubukene.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo usibye nabo bahinzi ba kawa n’abanyarwanda twese dukwiye kwiga umuco wo kwizigamira kuko iyo tugize ikibazo tubasha kwirwanaho kandi bigafasha imiryango yacu
ikawa ni igihingwa cyazanira abanyarwanda amafaranga mu gihe kitaweho
abahinzi bikawa bo byakabaye umwihariko kuko bari mubantu babona ak=gatubutse igihe ikiawa yeze neza ikagurishwa ntakibazo, umuco wo kuziga utarange kandi utubemo kuko niryo terambere rirambwe, NKIHERA INAMA Y’INSHUTI URUBYIRUKO USANGA AFIT NKAHO AKURA AMAH=ARANGA RUNAKA ARIKO UGSANGA TWOSE ARADUTSINDA MUKABARI NTAHO TUGANA NIBA ARIKO DUKOMEJE, KUZIGAMA NIBWO BUKIRE BURAMBYE