Mahango: Uyu mwaka usize abahinzi b’ibobere mu gihombo

Abahinzi b’ibobere bo mu Murenge wa Kibungo mu Kagari ka Mahango baravuga ko icyo batazibagirwa muri uyu mwaka wa 2014 ari igihombo cy’imbuto y’ibobere bari bakomoye.

Aba bahinzi bavuga ko byibuze igihombo bagize kitari munsi ya hegitari 15 z’imbuto bari bamaze gutera zikumishwa n’izuba ryinshi ryavuye mu kwa Kane.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali today yabasuraga bavuze ko iyo iryo zuba ryinshi ritaka ubu baba bari kurya ku mafaranga ava mu buhinzi bw’ibobere, ariko kubera iryo zuba ryatumye ibobere ryuma hagasigara duke.

Kugera mu kwezi k’Ukuboza 2014, aba bahinzi batangiye igikorwa cyo kongera gutera ibobere n’ubwo bagaragaza ikibazo cyo kutagira imbuto ngo bongere bahinge hanini nk’aho bari bahinze.

Abahinzi b'ibobere bavuga ko batazibagirwa igihombo bagize.
Abahinzi b’ibobere bavuga ko batazibagirwa igihombo bagize.

Musonera Alfred avuga ko yari yahinze hafi hegitari eshatu ariko ngo byarumye asigarana duke twarokotse izuba. Avuga ko atahombye imbuto gusa ahubwo ko hanahombye imbaraga nyinshi yari yakoresheje mu gutunganya aho guhinga iryo bobere.

Yagize ati “Yewe nagize igihombo gikomeye cyane kuko natakaje imbaraga nyinshi nakoresheje ntunganya aho nazihinze. Ntago nabivamo kuko hari icyizere dore batwegereje inganda zabyo zirikubakwa, turi kongera gutera imbuto nibifata tuzatangira korora amagweja. Nari niteguye gusarura miliyoni imwe irenga ariko ntacyo nakuyemo”.

Abashishikarije abaturage gukora ubu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja basobanura ko kuri hegitari imwe umuhinzi ashobora gusarura ubudodo buguze miliyoni eshatu ku mwaka mu gihe yaba yagurishije amafaranga 3900 ku kiro nk’uko kigura ubu.

Izuba ryinshi ryatumye abahinzi bahomba byinshi.
Izuba ryinshi ryatumye abahinzi bahomba byinshi.

Murenzi Theogene uhagarariye aba bahinzi wanashinze sosiyete ishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja ndetse no gutunganya umusaruro ubikomokaho mu Murenge wa Kibungo, avuga ko nyuma yo guhura n’icyo kibazo cy’izuba bari kongera gufasha abahinzi kubona imbuto ku buntu, kandi ngo bakaba bateganya gushakira abahinzi babo ubwishingizi kugira ngo birinde ibihombo nk’ibyabaye.

Yagize ati “Icyo nizeza ni uko nta mashini yacu izaka dutangira gukora abahinzi bacu batarahabwa ubwishingizi ku buhinzi bwabo. Ubwishingizi bwatekerejweho kuko iri zuba ryaduhaye isomo kuko ntitwabiteganyaga. Mbere y’uko dutangira korora amagweja buri muhinzi agomba kugira ubwishingizi bw’ibiza ku buhinzi nibura k’ufite hegitari ya bobere”.

Mu rwego rwo kurushaho gufasha abahinzi mu gusobanukirwa ubu buhinzi n’ubworozi bw’amagweja, bamwe mu bahinzi ba bobere bakoze urugendoshuri ahatangiye mbere ubu bworozi n’ubuhinzi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka