Leta igiye gushyira imbaraga mu buhinzi bwa Soya

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko Leta igiye gushyira imbaraga mu buhinzi bwa Soya hagamijwe kubonera umusaruro uruganda rwa Mount Meru Soyco rutunganya amavuta yo guteka muri Soya.

Minisitiri Ngabitsinze yasuye inganda za Mount Meru Soyco na Rugari Agro Processing
Minisitiri Ngabitsinze yasuye inganda za Mount Meru Soyco na Rugari Agro Processing

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 07 Gashyantare 2023, mu ruzinduko yagiriye kuri uru ruganda ndetse n’urundi rutunganya ibinyobwa, Rugari Agro Processing.

Umuyobozi w’Uruganda Mount Meru Soyco, Manoj Kumar Parajapat, yagaragarije ubuyobozi zimwe mu mbogamizi bafite zirimo kuba umusaruro wa Soya bakoramo amavuta ukomoka muri Malawi na Zambia kuko ari ho bayibona ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ihingwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ibyo uruganda rwakenera byose bitaboneka mu Rwanda hari ibigomba kuva hanze ariko nanone kuba ruri mu Rwanda rukwiye no kugira ibyo mu Rwanda rukoresha.

Yagize ati “Hari imbogamizi z’aho bakura ibyo bakoresha kuko byinshi ntabwo babibona ahangaha n’ubwo twumvikanye ko hari ibyo twashyiramo imbaraga kugira ngo babibone hano nka Soya kugira ngo bayibone hano aho kugira ngo bayikure mu Bihugu nka Malawi na Zambia.”

Avuga ko nk’uruganda nk’uru rugomba gufasha mu kuzamura imyumvire n’imibereho y’abaruturiye, bakaba basabye ubuyobozi bwarwo ko bakorana n’Akarere bakareba zimwe muri gahunda za Leta batera inkunga kuko ubusanzwe biri muri gahunda inganda ziba zifite.

Ikindi bumvikanye ni ukuzamura umusaruro w’ibyo bakora kugira ngo bongere ibyo bohereza hanze kuko badafite ikibazo cy’amasoko.

Yavuze ko Leta igiye gushyira imbaraga mu kongera umusaruro wa Soya ndetse hakazabaho guhuza amakoperative y’abahinzi ba Soya ndetse n’Ubuyobozi bw’Uruganda Soyco Ltd.

Ati “Uruganda rukenera toni 200 za soya ku munsi ariko tugiye kureba uko twakongera umusaruro kugira ngo n’ubwo bazana izituruka ahandi ariko babanje kubona iz’imbere mu Gihugu.”

Yakomeje agira ati “Ni umukoro wacu nka Leta n’abo dufatanya n’inzego z’ibanze kuko hari amakoperative asanzwe abikora ku buryo twabahuza n’abangaba bakagirana amasezerano.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka